Kurasa kuri Mariupol bizahagarara ari uko Ukraine ishyize intwaro hasi - Perezida Putin

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yavuze ko azahagarika kurasa ibisasu ku mujyi wa Mariupol muri Ukraine, ari uko ingabo z’icyo gihugu zishyize intwaro hasi.

Ibyo yabigarutseho ku wa kabiri mu kiganiro kuri telephone cyamaze isaha imwe, yagiranye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, nk’uko ibiro bya Kremlin byabitangaje.

Abategetsi mu Bufaransa bavuze ko Putin yemeye gahunda yahawe yo kuba abaturage bavanwa muri uwo mujyi. Nyuma yaho Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yatangaje agahenge k’umunsi umwe wo ku wa kane.

Ku wa kane mu gitondo, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, yavuze ko bus z’icyo gihugu zari mu nzira zigana i Mariupol kugerageza gukurayo abasivili, ndetse yanavuze ko Croix Rouge yemeje ko u Burusiya bwemeye gufungura inzira ku basivili ngo bahunge.

Ayo makuru avuzwe mu gihe amafoto mashya y’icyogajuru yerekana uko uwo mujyi wasenyutse bikabije kubera ibisasu biwuraswaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubu harageze ko Ukraire yiganzura umurusiya ikamurasa itamubabariye n’ubundi yarasenyutse ntacyo ikiramira

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-04-2022  →  Musubize

Ariko biroroshye...ukraine ntacyo ikiramira nirase kuburussia inahagabe ibiteto kubundi buryo maze l.arroseur abe arrosé.

Luc yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka