Muheto yavuze igihe atazibagirwa cyamuteye ubwoba muri Miss Rwanda

Irushanwa ry’ubwiza ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, n’ubwo rimara amezi agera kuri abiri yose ariko kuri Miss Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya 2022, yavuze ko amasegonda atanu mbere yo gutangaza uwegukanye ikamba, aricyo gihe cyateye ubwoba.

Miss Muheto Nshuti Divine
Miss Muheto Nshuti Divine

Ibi yabitangaje ku wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ubwo yari mu kiganiro Boda2Boda cya KT Radio, aho yavuze ko ibintu byose byari byiza kugeza ku masegonda atanu mbere y’uko umusangiza w’amagambo atangaza ko ariwe wegukanye ikamba.

Muheto yagize ati “Kubasha kugenzura igitutu cyo kujya ku rubyiniro, kongera kugaruka vuba uvuye guhindura imyenda witegura ikiciro gikurikiraho byari bihangayikishije. Gutunganya imisatsi, gufata ijambo ukavuga byose ntibyari byoroshye.”

Yakomeje avuga ko ariko umwanya uteye ubwoba ari amasegonda atanu ya nyuma, mbere yo gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Muri ayo masegonda atanu yanyuma, Miss Muheto yari afatanye ibiganza na Keza Maolithia wabaye igisonga cya kabiri. Ubwo barebanaga ndetse bisa nk’aho barimo kuvugana, ariko ukuri Ngo ni uko bombi barimo gusenga Imana.

Yagize ati “Nyagasani Mwami! Ariya masegonda atanu yanyuzeho cyari igihe kirekire kuri njye; Numvaga tumeze nk’abigeze kugera muri kiriya cyiciro! N’ubwo byasaga nk’aho twavuganaga, mu by’ukuri ntabwo twavuganaga. Imitima yacu yavuganaga n’Imana.”

Ati: “Hagati aho, amatara yose na kamera za televiziyo byari byantunzweho ku rubyiniro. Nabyo byarangiye.”

Muri ibyo bihe byose ariko, Miss Muheto yavuze ko yakunze cyane ubufatanye bwa bagenzi be.

Ati “Buri ntambwe, bagenzi bange bahatana batabashije kugera mu kindi kiciro, bamfashaga gutunganya imyenda yanjye n’ibintu byose. Ndabashimira cyane.”

Muheto ubwo yabazwaga ku gitutu kizanwa no kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda, yavuze ko atazigera abyitaho ku bamunegura kuko ari bwo buzima.

Ati “Mbere yo guhinduka undi muntu, buri gihe uba ufite ahahise kandi icyo ni igice cy’ubuzima. Nzaharanira kutazatenguha abantu banshyize aho ndi. Ntamwanya mfite wo kwita ku bimvugwaho nabi. Ibikorwa bivuga cyane kuruta amagambo.”

Umushinga wa Miss Muheto azacisha muri gahunda ye yise ‘Igiceri Youth Program’ uzafasha urubyiruko n’abakiri bato kwizigamira amafaranga yose ashoboka, kabone n’iyo yaba ari igiceri.

Uyu mushinga uzibanda cyane ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka (11-20), ndetse yamaze gutangira ubukangurambaga ku ishuri yahoze yigaho rya FAWE Girls School riherereye mu Karere ka Gasabo.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byaba byiza akiranye na Prime Insurance muri gahunda yabo bise "Ikimina cyacu" muri uyu mushinga we.

Ikimina cyacu kigufasha kwizigamira uhereye ku 100 Frw, ayo wizigamiye yukunguka 3% ku mwaka.
Ibi bigufasha ubwiteganyirize bw’ejo hazaza. Bakanda *177# kukijyamo.

Nzi abantu cyagobotse bahuye n’ibibazo nko kwishyura facture yo kwa muganga.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka