Gicumbi: Uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rweguriwe abahinzi

Abagiraneza b’abaherwe b’Abongereza beguriye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi koperative ebyiri z’abahinzi bato, zifite abanyamuryango ibihumbi bitanu.

Uruganda rw'icyayi rwa Mulindi rweguriwe abahinzi
Uruganda rw’icyayi rwa Mulindi rweguriwe abahinzi

Imiryango y’abagiraneza b’Abongereza b’abaherwe mu bikomoka kuri peteroli, ari bo Sir Ian Wood na Lord Sainsbury, ku wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022, beguriye uruganda rw’icyayi rwa Mulindi amakoperative abiri y’abahinzi bacyo mu Karere ka Gicumbi.

Imiryango Wood Foundation na Gatsby Foundation, yari yaregukanye urwo ruganda kuva muri 2012 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yarushyiraga mu maboko y’abikorera, rukaba rubaye uruganda rwa mbere rweguriwe 100% abahinzi bato mu Rwanda.

Abahanzi b’icyayi bato bagize bitatu bya kane by’umusaruro w’icyayi wose mu Rwanda, wagize uruhare rwa miliyoni 93$ (hafi miliyari 93FRW) ku bukungu bw’igihugu muri 2020.

Umuryango Wood Foundation uvuga ko ubuhinzi bw’icyayi butanga akazi kataziguye ku bantu 60,000 bukanatanga akazi kaziguye ku bantu 200,000.

Igikorwa cyo kwegurira abahinzi uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, cyabereye mu Karere ka Gicumbi aho ruherereye.

Abaherwe Sir Ian Wood na Lord Sainsbury babwiye ikinyamakuru The New Times, ko batewe ishema no kuba barakoranye neza n’abahinzi b’icyayi ku Mulindi.

Abahinzi bagiye kubona inyungu itubutse
Abahinzi bagiye kubona inyungu itubutse

Sir Ian na Lord Sainsbury bati "Mu ntangiriro ntibyari byoroshye, ariko hamaze kuboneka ishoramari na gahunda z’amahugurwa afatika, byazamuye ubushobozi bw’abahinzi kandi ubona ko biteje imbere ku rwego rwo hejuru. Tunejejwe no kubashyikiriza uruganda rwamaze gushinga imizi kandi tuzakomeza kubaba hafi mu gihe bataramenyera”.

Kuva aho abo baherwe b’abagiraneza baguriye imigabane y’uruganda hafi ya yose muri 2012, rwashowemo imari ya miliyoni 15$ (hafi miliyari 15FRW) mu bikorwa byo kuvugurura uruganda no kongerera ubumenyi abahinzi n’ubuyobozi bw’ibanze.

Mu myaka 10 ishize, ibyo abahinzi bakuye mu cyayi byikubye kabiri, mu gihe ubushobozi bw’uruganda bwazamutse buva kuri toni 60 bugera kuri toni 120 z’ibibabi by’icyatsi ku munsi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana, yavuze ko kwegurira abahinzi uruganda ari igikorwa cy’amateka ku bahinzi b’icyayi ba Mulindi.

Dr Mukeshimana ati "Ndizera ko iterambere rya Mulindi rizakomeza kuzamuka, ubucuruzi bw’umwuga n’imiyoborere nabyo bigakomeza kuba ku rwego rwo hejuru, kandi gushingira ku nyungu z’abanyamuryango”.

Umuryango Wood Foundation washinzwe na Sir Ian hamwe n’abo mu muryango we muri 2017, bagamije gukuraho ubusumbane mu by’ubukungu n’imibereho.

Muri Afurika, uyu muryango uharanira kuzamura ubushobozi bw’abahinzi bato 80.000 bari mu cyayi no bundi buhinzi.

Lord Sainsbury we yashinze umuryango Gatsby Foundation mu 1967, ariko watangiye gukorera muri Afurika guhera mu 1985.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka