Nyabihu: Batangiye ubuhinzi bw’ibireti batumva inyungu yabyo none bikomeje kubateza imbere

Abahinzi b’ibireti bo mu Karere ka Nyabihu, by’umwihariko mu Murenge wa Kabatwa, bavuga ko batangiye ubuhinzi bw’ibireti batiyumvisha inyungu iburimo, ariko uko bagiye babwitabira, bafashwa mu bujyanama butuma bita kuri iki gihingwa, byagiye bibafasha mu kongera umusaruro wabyo, bibabyarira inyungu biteza imbere.

Uko bagiye barushaho kumenya kwita ku bireti, byabafashije kongera umusaruro ku buso babihingaho
Uko bagiye barushaho kumenya kwita ku bireti, byabafashije kongera umusaruro ku buso babihingaho

Nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko igihingwa cy’ibireti kigenda gikendera, kuva mu mwaka wa 2008 Leta yongeye imbaraga mu gukangurira abahinzi bo mu Mirenge imwe n’imwe y’aka Karere harimo n’uwa Kabatwa, kwitabira kubihinga.

Abo bahinzi barimo na Hategekimana Innocent, bari barihebeye igihingwa cy’ibirayi, bahingaga muri ako gace basimburanya mu mirima yabo buri uko ihinga ritashye. Bagitangira gushishikarizwa kujya babisimburanya n’igihingwa cy’ibireti, ngo kubyiyumvisha byabanje kubagora.

Yagize “Iyi zone yose yegereye ibirunga, wasangaga twibanda ku guhinga ibirayi, tubisimburanya mu mirima byonyine. Ubwo ubuyobozi bwatangiraga kudushishikariza kujya duhinga ibireti tubisimburanya n’ibirayi, bamwe ntitwabyiyumvishaga twibwira ko ari amayeri bwazanye yo kutwicisha inzara bitewe n’imyumvire twari dufite, y’uko ibireti, ari igihingwa umuntu asarura ntabe yagira utwo afataho ngo ajyane mu rugo atekere abana barye, nk’uko n’ibindi bihingwa bigenda”.

Ati “Buhoro buhoro uko twagiye turushaho gusobanukirwa guhinga neza ibireti, byagiye bituzanira inyungu, aho ubu tubisarura umuguzi wabyo akatugurira ku giciro cyiza, imiryango tukayishyurira za mituweli, abana bacu tukabarihira amashuri. Benshi muri twe twiyubakiye amazu agezweho, abandi bagura amamodoka. Mbese urebye iki gihingwa kidufitiye inyungu”.

Aba bahinzi bahamya ko mu gihe iki gihingwa cyitaweho, kubibagarira igihe, bigafumbizwa imborera bitanga umusaruro ufatika, aho nibura umuhinzi ashobora kubona umusaruro w’ibireti, uri hagati ya toni imwe n’igice kugeza kuri toni ebyiri kuri hegitari imwe.

Abahinga ibireti muri ako gace, ikiro kimwe cy’ibireti byumye neza, bakigurirwa ku mafaranga 1080, hanyuma Koperatve iba yawukusanyije, yo ikishyurwa amafaranga 1122.

Mu gace kegereye ibirunga ubuhinzi bw'ibireti bugenda bwitabirwa cyane kuko buvamo agafaranga
Mu gace kegereye ibirunga ubuhinzi bw’ibireti bugenda bwitabirwa cyane kuko buvamo agafaranga

Hategekimana avuga ko igihembwe cy’ihinga ry’ibireti, gishobora kurangira akuyemo ibihumbi biri hagati ya 800 na Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda. Kimwe na bagenzi be bagera ku 1201 bo mu Murenge wa Kabatwa, bishyize hamwe bashinga Koperative bagamije kugwiza imbaraga.

Kuri ubu bakaba bariguriye imodoka yo mu bwoko bwa fuso, ibunganira mu buhinzi bwabyo n’ubw’ibindi bihingwa, yaba mu kugemura umusaruro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu, bakaba banifashisha iyo modoka mu kubagezaho ibikenerwa mu buhinzi bwabo bwa buri munsi nk’ifumbire, imbuto n’ibindi.

Mu Rwanda ubuhinzi bw’ibireti bukorwa mu buryo bw’ubuhinzi buri ‘organic’, ni ukuvuga bwifashisha ifumbire y’imborera yonyine, kandi bikaba bidaterwa imiti yica udukoko; ahanini bigaterwa n’uko imiterere yabyo ubwayo, biba byifitemo ubudahangarwa bubirinda kwangizwa n’udukoko utwo ari two twose kandi ubwo budahangarwa bwabyo bufasha mu kurinda ubutaka, ari nako birushaho kubufumbira bukisubiranya.

Ibi bigenda bifasha abahinzi, by’umwihariko bo muri iyi zone yegereye ibirunga, hafatwa nk’agace gakunda kweramo iki gihingwa kimwe n’ibirayi, aho basimburanya ibyo bihingwa byombi, umusaruro wabyo urushaho kwiyongera.

Hakizimana Fidele, umukozi ushinzwe igihingwa cy’ibireti n’ibihingwa bivamo amavuta y’imibavu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), ashishikariza abahinzi gukomeza kwitabira guhinga ibireti mu buryo bwa kijyambere, kuko bufasha.

Agira ati “Iyo tuvuga guhinga kijyambere, ni hahandi umuhinzi ahingira igihe, ku buso bupimwe neza, akoresha imbuto nziza kandi itanga umusaruro. Umuhinzi kandi aba akwiye gukoresha ifumbire y’imborera, yabisarura byeze, akanika umusaruro neza. Ibyo biri mu byongera umusaruro ukaba mwinshi, mwiza kandi ufite ubukana buri ku rwego rukenewe(qualite),ukifashishwa mu gutunganya ibiwukomokaho harimo n’umushongi, ahanini usanga byishimirwa ku masoko yo hirya no hino”.

Abahinzi b'ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa babashije kwigurira imodoka, uyu ni umusaruro wabo iba igemuye
Abahinzi b’ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa babashije kwigurira imodoka, uyu ni umusaruro wabo iba igemuye

Kampani yitwa Sopyrwa isanzwe inafite uruganda rutunganya ibireti, bigakorwamo ibintu bitandukanye byiganjemo imiti yifashishwa mu kwica udukoko, ni yo ifasha abahinzi mu kubaba hafi ibaha ubujyanama mu by’ubuhinzi bwabyo no kubagezaho ibikenewe byose, mu gutuma umusaruro wiyongera, akaba ari nayo ibagurira umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka