Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Bwongereza, ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe 1994.

Uyu muhango wabereye i Newcastle, wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye. Wateguwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda bibumbiye mu miryango itandukanye y’abatuye mu Bwongereza.

Ambasaderi Busingye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yavuze ko ku barokotse Jenoside, kwibuka bihoraho kandi bitazigera bihinduka.

Ati “Turibuka kuko ku barokotse Jenoside itabaye mu myaka 28 ishize, ni ejo hashize, ni uyu munsi, ni ejo hazaza, ntibizigera bihinduka, ntibishoboka. Turibuka kandi dusangira ukuri kugira ngo hatagira umuntu ushobora guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.”

Amb. Busingye yakomoje ku biranga Jenoside, avuga ko idatangirira ku bwicanyi ahubwo ihera ku magambo, ariko hari imbaraga nyinshi zihangana nabyo, kuko abagihembera ibikorwa nk’ibyo bagihari.

Ati “Jenoside ntitangirana n’ubwicanyi, itangirana n’amagambo, imbwirwaruhame ndetse n’amacakubiri. Uyu munsi dufite ubushobozi bwinshi bwo guhangana nabyo. Abahakana Jenoside baracyahari, babikora bihishe mu mwambaro w’ubwisanzure bwo kuvuga.”

Busingye yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya no gushyigikirwa n’abafatanyabikorwa bose bafite ubushake, bwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Amb Busingye asobanura amateka ya Jenoside
Amb Busingye asobanura amateka ya Jenoside

Yasabye kandi Abanyarwanda baba mu Bwongereza gukomeza gushyiraho akabo mu nzira zose bahuriramo n’abahakana Jenoside haba mu mategeko, mu burezi cyangwa umuntu ku giti cye, kugira ngo bafatikanye kurwanya iki kibazo.

Amb Busingye yavuze ko imbwirwaruhame zitandukanye zavuzwe na bamwe mu banyabolitiki babi, zigaragaza ukuri kw’amagambo y’amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Jenoside yakorewe abatutsi yatangiriye ku magambo y’amacakubiri yashishikarizaga abaturage kubona bagenzi babo nk’abanzi. Amagambo y’ibitekerezo by’amoko ya Kayibanda, Gitera, Mugesera, Bagosora ni ibimenyetso bigaragara.”

Yaboneyeho kwibutsa abari aho ko ibyo bidatandukanye cyane n’amwe mu magambo ya Rusesabagina, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wahamagariraga Abanyarwanda guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo.

Ati “Ndashaka ko tuzirikana. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ibi n’amagambo y’amacakubiri ya Kayibanda na Mugesera?”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka