Rayon Sports yatomboye Al Hilal SC, APR FC itombola GorMahia muri CECAFA Kagame Cup

Amakipe ya Rayon Sports na APR FC yisanze mu matsinda arimo Al Hilal SC yo muri Sudani ndetse na GorMahia yo muri Kenya muri CECAFA Kagame Cup 2026 igiye kubera mu Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga 2026.

Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Al Hilal SC
Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na Al Hilal SC

Ibi byabaye nyuma ya tombola yabereye kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho APR FC iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Vipers SC yo muri Uganda, GorMahia yo muri Kenya na Guard Republicaine yo muri Djibouti.

Itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania ari nayo ifite iki gikombe cya 2025, Simba SC zombi zo muri Tanzania, Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo na Mogadishu City yo muri Somalia.

Itsinda rya gatatu ririmo ikipe ya Al Hilal SC, Rayon Sports yo mu Rwanda, Tusker FC yo muri Kenya ndetse na KVZ yo muri Zanzibar.

Nyuma y’imikino y’amatsinda, buri kipe yayoboye itsinda izajya muri 1/2 cy’irangiza mu gihe hazashakwa kandi ikipe yabaye nziza mu zabaye iza kabiri igasanga muri iki cyiciro akaba amakipe ane aho abiri azatsinda azakina umukino wa nyuma naho andi abiri agakinira umwanya wa gatatu.

Ni ku nshuro ya gatandatu CECAFA Kagame Cup igiye kubera mu Rwanda dore ko inshuro eshanu yahabereye APR FC yatwayemo eshatu 2004, 2007 na 2010 mu gihe yatsindiwe ku mukino wa nyuma inshuro imwe na Al Merrikh SC mu 2014.

Iri rushanwa rizasozwa tariki tariki 7 Kanama 2026, aho rizakinirwa kuri Stade Amahoro ndetse na Kigali Pele Stadium.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka