APR FC yatsinze Etoile de l’Est biyigabanyiriza amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere
Kuri iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona, yahatsindiye Etoile del’Est ibitego 3-1 bikomeza kumanura icyizere cy’iyi kipe y’Iburasirazuba, cyo kuba yaguma mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya APR FC irimo guhatanira igikombe cya shampiyona, umukino isa n’aho yawurangije mu gice cya mbere kuko muri iyo minota 45 yari yamaza kubona ibitego byayo bitatu, bitsinzwe na Djabel Manishimwe watsinze ku munota wa cyenda w’umukino, myugariro Prince Buregeya na we atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 40, mu gihe Gilbert Mugisha yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 45 w’umukino.

Mu gice cya kabiri Etoile del’Est yashoboraga kwishyura ibitego bibiri, dore ko ku munota wa 48 w’umukino yabonye penaliti ariko Jimmy Kibengo arayihusha, maze nyuma yaho ku munota wa 65, atsinda igitego kimwe rukumbi iyi kipe yabonye muri uwo mukino.

Etoile de l’Est yagumanye ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kugeza ubu, dore iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwanyuma n’amanota 20 mu mikino 25 imaze gukina. APR FC yo iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 ikaba kuri ubu irusha amanota 4 Kiyovu Sports ya kabiri kugeza ubu ifite amanota 53 mu gihe ariko yo itari yakina umukino w’umunsi wa 25, uteganyijwe kuba ku wa mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022 kuri sitade Umuganda, aho izakinira n’ikipe ya Rutsiro FC.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APRFC yange ndayikunda cyane
Ikepeyanjye ndayemera kumutima wanjye nikumerezaho byose tubitware.