Gahunda kwari ukurimbura Umututsi, abafite ubumuga bwo mu mutwe ntibasigaye - Depite Mussolini

Ubwo Kigali Today yaganiraga n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uhagarariye abafite ubumuga, Hon. Mussolini Eugène, yavuze ko muri Jenoside abarwayi bo mu mutwe nabo bishwe nk’abandi, kuko gahunda kwari ukurimbura Umututsi, gusa ngo nta bushakashatsi burakorwa kugira ngo hamenyekane abafite ubumuga bishwe icyo gihe.

Hon. Mussolini Eugène
Hon. Mussolini Eugène

Hon. Mussolini avuga ko ubwo bicaga Abatutsi, interahamwe zitigeze zirobanura, ibyo kuri we atabonera ubusobanuro nyabwo, usibye kwerekana ubukana Jenoside yateguranywe.

Yagize ati “Tuzi uko Abatutsi bishwe mu 1994, ariko hari ikiciro cy’abatutsi bafite ubumuga cyishwe, abo bitaga abasazi (Abafite ubumuga bwo mu mutwe), icyo gihe barabishe kandi nyamara barabitaga abasazi. Bavugaga ko bamusize imusozi baba basize Umututsi, ibyo bikagaragaza ubukana yateguranwe kuko umusazi aba ari ku muhanda nyine. Icyo navuga ni ubugome ndengakamere, aho umuntu yica utavuga cyangwa utabona ibirimo kuba, birenze imitekerereze ya muntu”.

Hon. Mussolini asaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), ko yabafasha kumenya umubare w’abishwe, n’uruhare abari bafite mu nshingano kurinda ababaga mu bigo bagize, mu gutanga abatutsi bafite ubumuga.

Ati “MINUBUMWE turayisaba ko yazatumenyera uruhare rw’abari bafite mu nshingano kurinda abafite ubumuga, mu gutanga Abatutsi bari muri icyo cyiciro. Nkanjye hari batatu nzi neza ko bajugunywe mu byobo ari bazima n’amagare yabo. Barimo uwitwaga Antoinette, Gatera na Nkusi”.

Kuri ubu Abanyarwanda n’isi muri rusange bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28, Abatutsi basaga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse. Ntihabayeho kurobanura ngo barebe niba umuntu ari umunyantege nke, afite ubumuga runaka, cyangwa se ari umwana, dore ko hari n’abo bakuye mu nda bavuga ko nabo ari Abatutsi, n’ubwo batari bagera ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka