Ku Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, mu Karere ka Kicukiro hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi icumi ahurije hamwe abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo abanyamakuru n’imiryango itari iya Leta, bose bagashima ubumenyi bungutse ndetse ko bagiye kububyaza umusaruro.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda yashyize ingufu mu kongera umubare w’amashuri n’uw’abanyeshuri mu byiciro byose uhereye ku mashuri y’incuke ukageza muri Kaminuza. Ibi kandi byari ngombwa cyane kuko igihugu cyari kimaze kubura Abanyarwanda benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (…)
Abantu batanu bishwe abandi bagakomereka, ku wa gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, bikozwe n’umugabo wari witwaje umuheto n’imyambi ari byo yifashishije akabarasa. Ibyo byabereye mu Mujyi wa Kongsberg muri Norvege, nk’uko byatangajwe na Polisi ikorera muri uwo Mujyi, ikaba yanongeyeho ko ukekwaho kuba ari we wabikoze yamaze (…)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare mu Karere ka Huye buributsa abakozi b’ibitaro bishyuza agahimbazamusyi ko gatangwa kabonetse kuko kugahabwa atari itegeko.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri Internet.
Abanyarwanda 25 mu nzego zinyuranye zishinzwe umutekano ndetse n’abasivili, bari mu mahugurwa agamije kurengera ikiremwa muntu, mu bihe bikomeye cyane cyane mu ntambara.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri, mu Murenge wa Muhima, akagari ka Kabeza umudugudu wa Sangwa, abagizi ba nabi bagabye igitero ku mu ajenti (agent) wa MTN ucururiza ku muhanda unyura imbere y’ibiro bya ARDI (munsi y’ahahoze RIAM), baramushimuta bamujyana mu gashyamba bamwambura (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 86, bakaba babonetse mu bipimo 7,714. Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu kwezi kwahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, hateganyijwe ibikorwa byo kuzirika ibisenge no kwigisha abantu kwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu gihe cy’imyaka itanu buteganya kuba bwubatse ibilometero 215.6 by’imihanda, mu mushinga mugari wo kubaka imihanda wiswe ‘Kigali Infrastructure Project’ (KIP).
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko umutwe w’umuntu wagakwiye gufatwa nk’urutsinga rw’amashanyarazi, rutitaweho uko bikwiye rushobora guteza ikibazo ahahurira amashanyarazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.
Abakoresha ikoranabuhanga rya SAVE mu kubitsa no kugurizanya mu turere twa Rulindo na Gakenke, barahamya ko amatsinda yabo yakomeje gukora mu gihe cya Covid-19, igihe byasabaga ko badahura ngo babitse mu dusanduku nk’uko babikoraga mbere.
Umuyobozi w’Umujyi wa Mexico yemeje ko ikibumbano cy’umugore w’umusangwabutaka ari cyo kigomba gusimbura icya Christopher Columbus, cyari kiri mu murwa mukuru wa Mexico.
Nyuma y’uko Intara y’Amajyaruguru yakiriye inkingo zisaga ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zigenewe abarengeje imyaka 30, abaturage bakomeje kugana ibigo nderabuzima ari benshi cyane basaba guhabwa urwo rukingo.
Abagore batuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, ari bo ba Mutima w’urugo, bavuga ko biyemeje gufasha Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 mu ngo n’ahandi hahurira abantu benshi.
Umuryango Nyarwanda ni wo shingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda. Nta muryango, nta gihugu cyabaho! Umuryango ni igicumbi cy’umuco n’uburere bubereye Umunyarwanda.
Visi-Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ushinzwe amarushanwa, Bagirishya Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuva hatangira ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha, ibyaha byagabanutse cyane, icy’ubujura ndetse n’ababikoraga bafatwa ku bwinshi.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bagize Rusesabagina icyamamare, ari na bo baba barimo gukora ibishoboka ngo afungurwe, batitaye ku byaha yakoze byamugejeje mu rukiko, ndetse no ku bantu bagizweho ingaruka zikomeye n’ibikorwa bye kandi na bo bakwiye kubona ubutabera.
Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo (NURD), iratangaza ko nibura kuva mu 1994, ababarirwa mu bihumbi 18 bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda bamaze kwiga imyuga, kandi bagaragaza ubushake mu kubyaza umusaruro ibyo biga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi b’uturere dufite amakipe kuyashyigikira agatera imbere, mu rwego rwo kuzamura impano z’abana mu turere no guha abaturage ibyishimo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwijeje abatujwe mu midugudu y’icyitegererezo yo mu turere dutatu tuwugize, ko buzabafasha kubona igishoro mu mabanki kugira ngo bihangire imishinga, banateze imbere iyadindiye.
Abakurambere b’intwari bahanze u Rwanda bagiye buhoro buhoro bubaka umuco nyarwanda abanyarwanda bose bahuriyeho, ukaba ariwo ubagira abanyarwanda. Uwo muco ugizwe n’indangagaciro na kirazira byagiye bishyirwaho kugirango bifashe umuryango nyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda kuba mu mahoro n’umutekano, kubaka imbaraga zo guteza (…)
Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti n’itsinda ribaherekeje, ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, basuye ishuli rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 95, bakaba babonetse mu bipimo 7,671. Abantu batatu bitabye Imana, bakaba ari umugore umwe n’abagabo babiri.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 14 barenze ku mategeko y’umuhanda bagatwara imodoka banyoye ibisindisha.
Hashize iminsi mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, humvikana amakuru avuga ko uwitwa Shyaka Gilbert yashimuswe cyangwa yishwe. Ni amakuru yatangiye kumvikana kuva muri Mata 2021 ndetse bamwe babifata nk’ukuri mu gihe amakuru KT Press yagerageje gucukumbura agaragaza ko bitabayeho.
Nyuma y’uruzinduko Abasenateri bari bamaze iminsi bagirira mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, ubwo basuraga uruganda rw’amata, Burera Daily, bishimira impinduka ku mikorere yarwo nyuma y’uko rweguriwe abikorera.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira 2021 uhereye tariki 07 kugera kuri 11 Ukwakira 2021, abantu 7 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho (…)
Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje mu Rwanda gukurikira amasomo atandukanye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Ikipe ya Etoile de l’Est itsinze Amagaju mu mukino wa 1/2 wabereye mu kKrere ka Ngoma, ihita ibona itike y’icyiciro cya mbere.
Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abikorera bo muri uwo Murenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, bashyikirije utugari twose tuwugize moto zizajya zikoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiratangaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka byibuze abarwayi ba kanseri bashya bagera ku 5000, harimo abagore n’abagabo.
Ni kenshi abakuru bakunze gutunga urutoki abakiri bato mu kwangiza ururimi, by’umwihariko abahanzi bakurikirwa na benshi biganjemo abakiri bato n’urubyiruko.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango ruratangaza ko mu kwezi k’Ukwakira kwahariwe ubukorerabushake, kuzasozwa nibura hubatswe ibiro icyenda by’imidugudu, n’izu icyenda z’abatishoboye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, imbere y’ibiro by’Akarere ka Musanze, biherereye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibitaka yagonganye n’indi modoka nto y’ivatiri, by’amahirwe Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima.
Umukinnyi Neymar da Silva Santos Junior wamamaye mu mupira w’amaguru, yavuze ko igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ari cyo ashobora gusezereraho gukinira ikipe y’Igihugu cye cya Brazil.
Guhera ku wa 11 Ukwakira kugeza ku wa 15 Ukwakira 2021, ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) biri gusuzuma amaso abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko nta mubare w’inkunga z’amahanga cyangwa ubwitange bwa gisirikare byashobora kuzana amahoro arambye, hatabayeho ubushake mu miyoborere.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abajya muri Car free zone barasaba kubakirwa ubwiherero rusange kuko babangamiwe no kujya kubushakira ahandi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu iratangaza ko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 yafashe abakinnyi barindwi bo mu ikipe ya Etincelles.
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, baratangaza ko umuriro w’amashanyarazi baheruka kwegerezwa wabakuye mu bwigunge, basezerera ingendo za kure bakoraga harimo no kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, bajya gushakayo serivisi zikenera umuriro (…)
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuri ubu uturere twose two hanze ya Kigali uko ari 27 twamaze guhabwa inkingo za Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 46, bakaba babonetse mu bipimo 7,498. Nta muntu witabye Imana kuri iyo tariki. Abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 193,091 na ho abahawe doze ya kabiri ni 2,110.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kubera impamvu z’imirimo yo kwamubutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa mu gihe cy’iminsi hafi ibiri.
Nyuma y’uko abahinzi b’i Nyaruguru na Nyamagabe bemerewe ishwagara kuri Nkunganire, abahinzi bo mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye bifuza ko na bo babigenzerezwa gutyo kuko ngo babona Karama idatandukanye na Nyaruguru.