APR FC yakoze impanuka igiye gukina na Marine FC
Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mata 2022, ikipe ya APR FC yakoze impanuka iva i Shyorongi aho isanzwe ikorera imyitozo, ijya kuri sitade ya Kigali gukina umukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, icyakora abakinnyi bayo ntacyo babaye ndetse bakomeje bajya gukina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwannda ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, yabwiye Kigali Today ko imodoka y’ikipe ya APR FC ariyo yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Hiace (Twegerane) itwara abagenzi yari iyiri imbere.
SSP Irere kandi yakomeje avuga ko abantu 11 bari bari mu modoka ya Hiace aribo bagize ikibazo abaganga bavuze ko kidakanganye, ariko biba ngombwa ko bajyanwa kwa muganga bakitabwaho.

Ikipe APR FC yakoze impanuka nta mukinnyi cyangwa undi wese wari mu modoka yayo wagize ikibazo ndetse uyu mukino wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro wagombaga kuyihuza na Marine FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ntibyawubujije kuba dore ko watangiye saa cyenda zuzuye nk’uko byari biteganyijwe.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe kuberako ntawaburiye ubuzima muri iyo mpanuka
Ndabakund cyanee APR ndayifana birenze ibihe byiza.