Ni amasezerano yasinyiwe kuri Hoteli ya FERWAFA i Remera, asinywa hagati y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yari ihagarariwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Al Hilal SC Yassir Hassan aho iyi kipe izajya itanga ibihumbi 100 by’amadolari asaga miliyoni 150 Frw.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ikipe ya Al Hilal SC yavuze ko uretse gutera inkunga iri rushanwa kuva muri uyu mwaka, banifuza kuzabikomeza mu zindi nshuro ebyiri zizakurikiraho ribera mu Rwanda dore ko rwamaze gusaba kuryakira inshuro eshatu zikurikiranya.
CECAFA Kagame Cup 2026 izitabirwa n’amakipe 12 agabanyije mu matsinda atatu aho buri tsinda rigizwe n’amakipe ane, izakinirwa kuri Stade Amahoro na Kigali Pele Stadium kugeza tariki 7 Kanama 2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|