Musanze: Meya na Gitifu bagaragaye mu myambaro batari bamenyerewemo (Amafoto)
Ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda, bifatanyije n’isi yose mu isengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, bizihiza umunsi w’Ilayidi(Eidil-Fit’ri). Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze, ubwo bifatanyaga n’Umuryango mugari w’Abayisilamu bahabarizwa, bagaragaye mu myambaro ya kiyisilamu batari bamenyerewemo, mu rwego rwo kurushaho gusabana no kwifatanya na bo mu kwizihiza uyu munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier na Manzi Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, bagaragaye bambaye amakanzu n’ingofero, bimenyerewe kwambarwa n’abagabo b’Abayisilamu.
Benshi mu bari bitabiriye isengesho ryabereye ku kibuga cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Muhoza ya II, basanzwe babona aba bayobozi babo barimba mu yindi myambaro nk’amakoti, amashati n’amapantaro; batunguwe no kubabona kuri uyu munsi bambaye amakanzu n’ingofero bya kiyisilamu, birabashimisha.
Meya Ramuli Janvier yari yarimbye mu ikanzu y’ibara ry’ubururu n’ingofero yiganjemo amabara bisa, mu gihe Gitifu Manzi, we yari yarimbye mu ikanzu y’ibara ry’ikijuju n’ingofero irimo amabara bisa.

Ni ibintu abari bitabiriye iri sengesho bafashe nk’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwabo bubari hafi kandi bubashyigikiye. Mukanyarwaya Soumaya yagize ati: “Ni ubwa mbere mbonye Meya wacu yambaye iriya kanzu n’ingofero. Byantunguye mbanza gukeka ko atari we, kubera ko yari yambaye n’agapfukamunwa, byansabye kubanza kwitegereza neza, nza gusanga ari we. Yari aberewe koko! Byanshimishije cyane kuba yaje kwifatanya natwe, akagerekaho no kwambara yisanishije nka basaza bacu n’abagabo bacu. Ahubwo ajye ahora arimba kuriya pe!”
Mushinzimana Hussein na we wari witabiriye iri sengesho yagize ati: “Biragaragara ko ubuyobozi bwacu budukunda kandi buduha agaciro, bukubahiriza n’uyu munsi twizihiza w’Ilayidi. Kubona abayobozi bacu tudahuje idini, baje tukifatanya tudasobanya, bakisanisha natwe mu myambarire, byarushijeho gutuma twumva ko badushyigikiye kandi baturi hafi. Ni ibintu byadushimishije cyane”.

Meya Ramuli Janvier na Gitifu Manzi, ubusanzwe basengera mu itorero rya ADEPR. Bavuga ko kwifatanya n’Abayoboke b’Idini ya Islam, biri mu rwego rwo kurushaho gusabana na bo, no kurushaho gushimangira ubufatanye bw’inzego bwite za Leta n’Idini ya Islam.



Ohereza igitekerezo
|
inkuru zawe zirasobanutse.ziratwubaka.komereza aho
Ndabakundacyane nkunda inkuruzanyu. Ngakunda byumwihariko akimana