Gisagara VC mu myiteguro ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Tunisia
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club iri mu myiteguro ya nyuma mbere yuko yerekeza i Tunis muri muri Tunisia, mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri shampiyona (Club Championship).

Gisagara VC niyo yegukanye shampiyona ya Volleyball mu Rwanda umwaka ushize, aho yasoje ku mwanya wa mbere ihigitse amakipe akomeye arimo nka APR VC, REG VC ndetse na UVC yahoze ari UTB.
Nyuma yuko u Rwanda rukomorewe ku kuba rwakwitabira imikino mpuzamahanga muri Werurwe uyu mwaka, ikipe ya Gisagara yari yegukanye igikombe yahise itangira imyiteguro yo kuzaserukira igihugu, urugendo yari yatangiranye n’ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG VC nk’ikipe yabaye iya kabiri kuko kugeza magingo aya impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri afurika yemera ko igihugu gishobora guhagararirwa n’amakipe abiri.
Gusa yo yaje kubihagarika nyuma yuko iki kigo gifite indi kipe ikina umukino wa Baskeball iri mu marushanwa nyafurika ya BAL, aho iri mu makipe 8 azakina imikino ya nyuma bityo imbaraga zose zikaba zarashyizwe muri iyo kipe akaba ariyo mpamvu REG VC itazitabira nk’uko byatangajwe na Geoffrey Zawadi, ushinzwe siporo muri REG akaba na perezida wa REG VC .

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ifite umutoza mushya, Nyirimana Fidele, wayerekejemo muri Gashyantare uyu mwaka ubwo yari amaze gutandukana na UVC, nk’uko amategeko ya FIVB abiteganya, ikipe iba igomba kuba igizwe n’abakinnyi 14, biteganyijwe ko nta gihindutse ikipe ya Gisagara izahagurukana abakinnyi 15, gusa 2 muri bo bashobora kutazakina bitewe n’uko hari ibisabwa batujuje.
Gisaga VC kandi nyuma yo kumenya ko izasohokera igihugu yongeye imbaraga ikipe ugereranyije n’iyari yatwaye igikombe cya shampiyona, aho bongeyemo abakinnyi nka Ndahayo Dieu Est Là ndetse na Nkurunziza John. Usibye abo kandi iyi kipe yanifashishije izindi mbaraga, aho mu bakinnyi izaserukana harimo na Kanamugire Prince usanzwe ukinira ikipe ya APR VC, ndetse na Dusenge Wicklif wari usanzwe ukina mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Tala’ea El Gaish, ubu uri mu Rwanda.
Andi makuru agera kuri Kigali today ni uko sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Forzza bet, ari umwe mu baterankunga batanze amafaranga menshi muri iyi kipe mu gihe cy’amarushanwa nyafurika, yewe ngo bazaba banamwamamaza ku mwambaro bazakoresha mu gihe cy’aya marushanwa.

Abakinnyi ikipe ya Gisagara izahagurukana
– Mugabo
– Ndayisaba Sylvester
– Niyogisubizo Samuel Tyson
– Ndahayo Dieu Est Là
– Ndamukunda Flavien
– Akumuntu Kavalo Patrick
– Niyonshima Samuel
– Dusenge Wicklif
– Peter bigirimana
– Blaise ishimwe
– Muvara Ronald
– Nkurunziza John
– Kanamugire Prince
– Djbrille
– Malinga Kathbert
Ni ku nshuro ya Kabili ikipe ya Gisagara igiye gukina imikino ya Club Championship nyuma yo muri 2019, aho yaje gusoza ku mwanya wa 9 muri Afurika.
Biteganyijwe ko iyo kipe izahaguruka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 4 ishyira iya 5 Gicurasi berekeza i Tunis muri Tunisia.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|