Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye mu Gihugu cya Mali tariki 30 Mata 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri Hôtel de l’Amitié iri mu Murwa Mukuru wa Bamako.

Iyo gahunda yitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo harimo na Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Mali, Dr Choguel Kakola Maiga na Jean Pierre KARABARANGA, Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal unashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali, Madamu Alice Gasarabwe, yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe aho yahitanye abantu basaga miliyoni mu minsi ijana gusa. Ubuzima bwabo mu gihe kinini bwari bwarateshejwe agaciro bazizwa gusa ko bavutse bitwa Abatutsi. Yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside bwaranzwe no gutanga inyigisho mbi z’amacakubiri n’urwango, ari mu miryango, mu mashuri n’ahandi, aho bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa. Abateguye Jenoside bakaba bageze ku cyiciro cyayo cya nyuma cyo kuyihakana, aboneraho gusaba abantu bose kwibuka igihe cyose no kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA, unashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, yagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba n’umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aboneraho n’umwanya wo gushima ubutwari n’ubudaheranwa byabaranze. Yerekanye ko abacitse ku icumu babaye aba mbere mu gushyigikira gahunda za Leta harimo na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge byafashije gusana Igihugu no kubaka u Rwanda rushya.

Yagaragaje ko intero y’Abanyarwanda ari imwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi no kugira ishema ryo kuba Abanyarwanda. Yerekanye ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe amahanga arebera, byerekana guteshuka k’Umuryango mpuzamahanga ku nshingano zawo. Inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni bumwe mu buryo bwo gukumira Jenoside n’ahandi hose ku isi. Yashimiye ingabo zari iza RPF-INKOTANYI na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu. Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda biha intego y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi yazakorwa.

Umushyitsi mukuru muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 28 mu Gihugu cya Mali, Minisitiri w’Intebe wa Mali, Dr Choguel Kakola Maiga yagaragaje ko gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cye cyayigize iyacyo kuko uko umwaka utashye bifatanya n’Abanyarwanda batuye muri Mali. Yagaragaje ko kwifatanya n’Abanyarwanda ari ikimenyetso cy’umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi n’ababituye, bahuriye ku ndangagaciro z’ubutabera, ubwisanzure, kwihesha agaciro n’amahoro. Minisitiri w’Intebe wa Mali yagaragaje ko inzibutso za Gisozi, Murambi, Nyamata, Bisesero, Nyarubuye na Ntarama n’ahandi hose mu Gihugu zigaragaza neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga. Yagaragaje ko magingo aya hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukomeza gahunda yo kwibuka, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, kurwanya umuco wo kudahana, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’Intebe yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda ari ishema rya Afurika bishingiye ku byagezweho muri iyi myaka harimo iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza, ubwiyunge n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore n’icyerekezo rufite. Yagaragaje ko Abanya-Mali bashima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuko bugaragaza ibyo Ibihugu bya Afurika bifitiye ubushobozi mu gihe bifite abayobozi beza. Yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza rwo kuzuka no kugira icyerekezo gihamye kuko rwabashije komora ibikomere bya Jenoside no guhangana n’ihungabana byatewe na Jenoside.

Minisitiri w’Intebe wa Mali, Dr Choguel Kakola Maiga, yanatanze ubutumwa yahawe na Perezida wa Mali, Col. Assimi GOITA yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul KAGAME bwo kwifatanya na we n’Abanyarwanda bujyanye no kubafata mu mugongo no kwifatanya na bo muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni inkuru dukesha Ambasade y’u Rwanda muri Senegal

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka