Amerika: Umucungagereza yatorokesheje imfungwa bikekwa ko bafitanye umubano wihariye

Imfungwa yo muri Amerika yitwa Casey White yatorotse gereza hamwe n’umucungagereza ucyekwaho kuyifasha biravugwa ko bari bafitanye umubano wihariye.

Polisi yo muri Leta ya Alabama yavuze ko ibyo byemejwe n’izindi mfungwa zari zifunganywe na Casey White, ucyekwaho ubwicanyi.

Harimo gushakishwa mu buryo bukomeye iyo mfungwa yatorotse, y’imyaka 38, hamwe n’umucungagereza Vicky White, w’imyaka 56, bahuje izina n’ubwo nta sano bafitanye.

Bombi baburiwe irengero ubwo yari ajyanye iyo mfungwa mu modoka ngo ikorerwe isuzumwa rya baringa (rihimbano) ry’ubuzima bwo mu mutwe. Polisi ntiyahishuye niba uwo mubano ari uw’urukundo.

BBC ivuga ko ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, ari wo munsi bombi baburiweho irengero. Wari witezwe kuba umunsi wa nyuma w’akazi k’uwo mucungagereza. Yari aherutse kugurisha inzu ye ndetse abwira bagenzi be bakorana ko ateganya kumara igihe ari ku nyanja.

Polisi yemeza ko uwo mucungagereza w’umugore yagize uruhare mu gutorokesha Casey White dore ko yarenze ku mategeko ubwo yafataga umwanzuro wo guherekeza Casey ari we wenyine.

Mu itangazo umupolisi mukuru w’Akarere Rick Singleton yasohoye ku wa 2 Gicurasi 2022, yavuze ko babishingiye ku byavuye mu iperereza. Ati: "Abakora iperereza bahawe amakuru mu mpera y’icyumweru gishize n’imfungwa zo muri gereza y’akarere ka Lauderdale ko hari hari umubano wihariye hagati y’umuyobozi White n’imfungwa Casey White. Twabyemeje tugendeye ku iperereza ryacu ryakozwe hagendewe ku bantu bigenga no mu buryo bwigenga".

Ku wa kabiri kandi, urwego rwa Amerika rugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ruzwi nka US Marshals Service rwavuze ko abo bombi babonywe bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, batwaye imodoka y’ibara ry’ikigina yo mu bwoko bwa Ford Edge ifite nimero iyiranga (plaque) yo muri Alabama.

Ayo makuru y’urwo rwego yanavuze ko Madamu White akoresha amazina abiri y’amahimbano April Davis na Renee Marie Maxwell.

Abategetsi bavuga ko Casey White akwiye gufatwa nk’umuntu witwaje intwaro kandi uteje akaga gakomeye.

Abategetsi bavuga ko ubu abo bombi bashobora kuba bafite imbunda nini yo mu bwoko bwa AR-15 hamwe n’imbunda ntoya.

Ku wa mbere, umupolisi mukuru Singleton yavuze ko Casey White, ufite uburebure bwa metero ebyiri, ateje akaga gakomeye, agira inama abapolisi kutagira ikintu na kimwe bakinisha igihe baba bamubonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka