Muhanga: Ubuyobozi busanga abivuza nta mituweli babangamira abayishyura neza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba hakiri abaturage bagana amavuriro batarishyuye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bibangamira gahunda yo gutanga ubuvuzi bunoze ku bishyuye.

Abarwayi bashyikirijwe impano z'ibyo kurya no kunywa
Abarwayi bashyikirijwe impano z’ibyo kurya no kunywa

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi w’abarwayi ku bitaro bya Kabgayi, aho mu gusura abarwayi, abayobozi basanze hari umubyeyi urwaje umwana amaze kugeramo ideni ry’asaga ibihumbi 100Frw, kandi nta bushobozi afite bwo kuzishyura ayo mafaranga igihe umwana azaba akize.

Umwe mu barwaza ufite umwana yabyariye iwabo, avuga ko se ubabyara abatangira mituweli bagombye kumurega, kuko nyuma y’uko nyina apfuye se yabataye agashaka undi mugore, kandi n’uwamuteye inda akaba atamufasha.

Agira ati “Papa yaradutaye yishakira undi mugore, turi imfubyi twibana turi batanu mama yadusize turi batoya. Simbasha kwishyura ibitaro, maze kugezamo ibihumbi 100Frw, ntabwo mfite ubushobozi kuko turi imfubyi mu rugo turirera, nta byiciro by’ubudehe tugira”.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean, asaba abaturage n’abaganga kwita ku barwayi baba abari mu ngo cyangwa abarwariye kwa muganga, kugeza igihe bakiriye cyangwa basoje urugendo rwabo ku Isi.

Ababyeyi bashyikirijwe ibibafasha konsa neza
Ababyeyi bashyikirijwe ibibafasha konsa neza

Dr. Muvunyi avuga ko umurwayi aba akeneye guhabwa buri cyose akeneye, byaba imiti n’ibyo kumubeshaho, ariko usanga hari igihe imiryango imwe n’imwe itereranye abarembye, haba mu kubagenera ibibakwiye cyangwa kubafasha kugura imiti.

Ahereye ku mubyeyi urwaje umwana atarishyuye ubwisungane mu kwivuza, akaba agezemo amafaranga asaga ibihumbi 100Frw, DG Muvunyi avuga ko n’ubwo kwa muganga ntako batagira ngo bafashe uwo mwana, umuryango akomokamo wamwirengagije kandi ko bigira ingaruka ku bandi barwayi.

Agira ati “Ibyo bihumbi ijana byakabaye bivuza benshi, ubwo tuzareba uko bigenda ariko icyiza ni uko abari hano mwaba intumwa z’abo muzasanga iwanyu, mukababwira ko bagomba kwishyura mituweli kuko nibwo ubuzima bwanyu n’ubw’abanyu buzarushaho kuba bwiza”.

Yongeraho ati “Turasaba ko abagana ibitaro nibura bajya bitegura kare aho bishoboka, kuko umunsi nk’uyu uvuze ko umurwayi aba agifite agaciro n’ubumuntu, ni nabyo tumugomba ariko twifuza ko n’imiryango yagira uruhare mu gushyigikira no komora ibikomere by’umurwayi, nk’uko natwe twakabaye twifuza kugirirwa”.

Abarimo abarwayi bafunze bahawe amagare
Abarimo abarwayi bafunze bahawe amagare

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, yavuze ko abaturage bakwiye gukomeza gutekereza ejo habo heza, bazirikana ko igihe uri muzima ukwiye kugira ibyo uteganya byatuma uhuye n’uburwayi wakwivuza.

Agira ati “Mu gihe cyashize wasangaga mu bitaro hari abantu benshi badafite ubwisungane mu kwivuza ariko ubu hari impinduka n’ubwo urugendo rugihari. Turifuza ko abantu bitegura kugira ngo tubashe kwishyura twese ubwisungane kugira ngo tunagere kuri rwa rwego rwo kuba mituweli yakwishyura imiti yose”.

Yongeraho ko abantu bajya gushakishiriza ubuzima hirya no hino bakwiye kujya bimenyekanisha, kugira ngo inzego zibamenye zibashe kubakurikirana n’igihe baba barwaye, kuko usanga abenshi bagwa kwa muganga ntibabone imiryango yabo ngo ibarwaze cyangwa ibashyingure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka