Kudasuzumisha inda uko bikwiye bishobora guteza urupfu

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Nakato Agnes, aributsa ababyeyi ko kutisuzumisha inda inshuro enye zagenwe bifite ingaruka nyinshi zirimo urupfu ku mubyeyi n’umwana.

Ababyeyi basabwa gusuzumisha inda uko bikwiye
Ababyeyi basabwa gusuzumisha inda uko bikwiye

Abitangaje mu gihe imibare igaragaza ko ubu Akarere ka Nyagatare ababyeyi bisuzumisha igihe cyagenwe bari ku kigero cya 54.5% naho Umurenge wa Rwimiyaga wo ukaba warananiwe uyu muhigo, kuko ababyeyi bisuzumisha inda bangana na 38%.

Ngaruye Céléstin, umuturage w’Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko zimwe mu mpamvu zituma abagore batisuzumisha inda uko bikwiye biterwa n’impamvu z’ubushobozi bucye, no kuba batuye kure y’ibigo by’ubuvuzi.

Ati “Hari abantu batuye kure y’ibigo by’ubuvuzi nka Karushuga, Cyamunyana n’ahandi usanga kuvayo kuri Moto muri abantu babiri (Umugabo n’umugore) muje nka Bugaragara cyangwa Gakagati ahari amavuriro, ari amafaranga menshi ku buryo mutinda muyashakisha igihe cyagenwe kikarenga cyangwa hakaba n’abataza kubera ubushobozi bucye, bakazajya kwa muganga bajya kubyara gusa.”

Avuga ko n’abagerageje kenshi bajya kwisuzumisha inshuro ebyiri cyangwa eshatu, kuko iya mbere ihenda bitewe n’uko baba bagomba kujyana bombi (Umugore n’umugabo).

Umujyana uhagarariye abagore mu nama Njyanama y’Umurenge wa Rwimiyaga, Uwingabire Marie Alice, avuga ko mu rwego rw’ubukangurambaga ubu abagize inama y’Igihugu y’Abagore basigaye bafatanya n’abajyanama b’ubuzima, mu gushishikariza abagore kwipimisha inda.

Agira ati “Tumaze kubona ko turi inyuma ubu dufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu bukangurambaga tugenda urugo ku rundi, umugore tumenye ko atwite tukamushishikariza kujya kwa muganga kandi turizera umusaruro ukomeye kuko abenahi ni ubujiji butuma batajya kwisuzumisha inda.”

Nakato avuga ko kuba imibare y’abisuzumisha iri hasi bitavuze ko abagore batitabira iyi gahunda, ahubwo batabikora uko bikwiye.

Ati “Ushobora no gusanga abipimisha inda barenga 150% ahubwo igisubiza inyuma imibare ni ukutubahiriza gahunda. Hari abagore bagira inda ikarenga amezi atatu batarabwira abayibateye ko batwite nyamara ubundi umugore yakabuze imihango agahita yihutira kujya kwa muganga. Ikibazo rero kiri mu kwisuzumisha inshuro ya mbere, kuko ubundi biba bigomba gukorwa mu mezi atatu ya mbere umugore agisama.”

Avuga ko kwisuzumisha inda inshuro ya mbere bifite akamaro kanini cyane kuko umubyeyi aribwo bareba ko urusoro rumeze neza kandi ruri aho rugomba kuba ruri, ndetse n’umuganga akamenya ubuzima bw’umubyeyi akanaheraho amugira inama zizatuma umwana akura neza.

Avuga ko izindi nshuro eshatu abaganga baba bakurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana banareba ko inama bamugiriye zubahirizwa.

Muri izi nama harimo imyitwarire y’umubyeyi, indyo agomba kurya n’ibindi abuzwa nk’itabi n’inzoga.

Avuga ko kutisuzumisha inda igihe cyagenwe bifite ingaruka nyinshi ku mubyeyi n’umwana harimo urupfu.

Agira ati “Urumva umubyeyi atarakurikiranywe, umwana ashobora kuba atameze neza mu nda bigatuma ashobora kuvukana ubusembwa bw’ingingo n’ubundi bumuga (Abnomarties), ndetse bishobora no kuviramo umubyeyi n’umwana impfu kuko hari ubwo umwana apfira mu nda akaba yahitana na nyina cyangwa izi mpfu zikaboneka na nyuma yo kubyara.”

Mu kwipimisha inda ngo umubeyi anasabwa kwirinda ikoreshwa ry’imiti y’ibihuru n’ibindi byagira ingaruka kuri we no ku mwana atwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka