Ecole des Sciences de Musanze yujuje inyubako izatuma abana biga bisanzuye

Ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ibyumba by’amashuri muri Ecole des Sciences de Musanze, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 180 z’Amafaranga y’u Rwanda, bikazafasha abana kwiga bisanzuye.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana, wanahimbaje n’igitambo cya Misa mu rwego rwo gushimira Imana yatumye intego yo kubaka ibyo byumba by’amashuri igerwaho.

Ibyo byumba bije gufasha iryo shuri mu kurushaho kongera ireme ry’uburezi, aho abana baziga bisanzuye, ndetse banabona uburyo bwo kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga, dore ko muri ibyo byumba byatashwe harimo n’ibigenewe ikoranabuhanga.

Iyo nyubako igeretse rimwe igizwe n’ibyumba 12, birimo umunani byo kwigiramo mu buryo busanzwe, byubatswe ku nkunga ya Guverinoma y’u Rwanda, n’ibyumba bine bigenewe kwigishirizwamo ikoranabuhanga (Smart classrooms), byubatswe ku ruhare rw’ababyeyi na Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.

Ecole des Sciences de Musanze ni ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri rifashwa na Leta, rikaba ribarirwa mu mashuri y’icyitegererezo (Schools of Excellence), aho ryahawe iryo zina mu 1981, nyuma y’uko ryari rifite izina rya Collège des Humanités Modernes, ubwo ryayoborwaga n’Umuryango w’Abafureri b’aba Maristes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wao iyinyubako ninziza cyane mukomereze aho.

Marie Chantal Tuyizere yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka