Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, waje mu Rwanda mu nama y’inzego zirwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye muri Commonwealth.

Perezida Kagame na Madamu Patricia Scotland bagiranye ibiganiro byagarutse ku myiteguro y’inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi gutaha, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), iteganyijwe kubera ku butaka bw’u Rwanda mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Inama ya 12 y’Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu byo muri Afurika bihuriye mu Muryango wa Commonwealth izaba ku tariki ya 3-6 Gicurasi 2022, ikazitabirwa n’ibihugu 18 bya Afurika biri mu Muryango wa Commonwealth byibumbiye mu Ihuriro ry’Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa.

U Rwanda rwahawe kuyakira cyane ko ari rwo ruzaberamo Inama ya Commonwealth [CHOGM] iteganyijwe kubera ku butaka bwarwo mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira iyi nama.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kurwanya ruswa hagamijwe imiyoborere myiza n’iterambere rirambye muri Afurika”. Yateguwe hagamijwe kumva kimwe ububi bwa ruswa no gufatira hamwe ingamba zo kuyikumira.

Iri huriro ry’Ibihugu bihuriye muri Commonwealth muri Afurika ryashyizweho mu 2011. Riterana buri mwaka, rireba ingamba buri gihugu cyashyizeho zo kurwanya ruswa mu rwego rwo kurushaho kuyihashya muri Afurika.

Iri huriro rigizwe n’ibihugu 18 birimo Botswana, Cameroun, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka