Kicukiro: Abana barasabwa kwirinda abashaka kubashora mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, burasaba abana bakiri bato kwirinda uwo ari we wese wabashuka agamije kubashora mu bikorwa by’ingengabitekerezo mbi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakibutswa gukomeza gukunda igihugu.

Basuye urwibutso rwa Gahanga
Basuye urwibutso rwa Gahanga

Ni ubutumwa abana biga mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro bahawe, hasozwa icyumweru cyo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa byo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitegurwa na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, muri uyu mwaka bikaba byari bibaye inshuro ya munani.

Gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya munani Abana n’ Ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu ishuri Happy Kids School riherereye mu Murenge wa Gahanga.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kicukiro Munyantore Jean Claude, yasabye abana gukoresha amahirwe bafite yo kuba bari mu gihugu kibakunda, bagakura bitandukanya n’ingengabitekerezo n’ikibi cyose cyakongera gusubiza u Rwanda inyuma.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kicukiro, Jean Claude Munyantore
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kicukiro, Jean Claude Munyantore

Yagize ati “Bana; u Rwanda rwatakaje abari bari mu kigero murimo ubu, bakabaye ari imbaraga z’u Rwanda ubu! Mwirinde ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ni mwe bayobozi, abakozi, ingabo z’igihugu b’ejo hazaza”.

Umuyobozi wa Happy Kids School, Nterinanziza Seleine, yashimiye cyane Ndayisaba Fabrice Foundation, ku bufatanye bagize mu gutegura icyo gikorwa, anavuga ko umuco wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukwiye guhoraho, ndetse abakiri bato bakajya bakomeza kubazirikana umunsi ku wundi.

Umuvugizi wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, Uwizeyimana Chantal, avuga ko iki gikorwa gifasha abana gukura bazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

Umuvugizi wa Ndayisaba Fabrice Foundation, Uwizeyimana Chantal
Umuvugizi wa Ndayisaba Fabrice Foundation, Uwizeyimana Chantal

Agira ati “Igiti kigororwa kikiri gito, kandi umwana icyo atojwe ari muto ni cyo akurana! Ni yo mpamvu twatekereje ko iki gikorwa cyazajya kibaho mu mashuri, abana bakigishwa imvo n’imvano y’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakamenya icyatumye bagenzi babo bicwa, bakakirwanyiriza kure”.

Mu gusoza icyo cyumweru kandi, Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice hamwe na Happy Kids School, baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Nyirabundoyi Léa na Uwitonze Théoneste, bo mu Murenge wa Gahanga baremewe bahawe ibiribwa n’ibindi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Ndayisaba Fabrice Umuyobozi Mukuru wa EMFNF & NFF
Ndayisaba Fabrice Umuyobozi Mukuru wa EMFNF & NFF

Mu bikorwa biranga icyumweru cyo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo kwigisha abana gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bihereye hasi mu bana bikagera no mu bakuru babarera.

Harimo kandi kwigisha abakiri bato gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kucyitangira byaba na ngombwa ukaba wagipfira, hamwe no kugira ubumuntu n’urukundo mu mitima y’abana bihereye hasi.

Muri ibyo bikorwa kandi, abana batozwa gukunda siporo n’imikino, kurwanya ibiyobyabwenge no kwirinda gushukwa ngo babe bagambanira u Rwanda n’ibindi.

Abana bakinnye udukino bagenzi babo bwishwe muri Jenoside bakundaga gukina, mu rwego rwo gukomeza kubibuka
Abana bakinnye udukino bagenzi babo bwishwe muri Jenoside bakundaga gukina, mu rwego rwo gukomeza kubibuka

Kugeza ubu ibikorwa byo kwibuka Abana n’Ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biracyakorerwa mu mashuri yo mu Karere ka Kicukiro gusa, ariko Fondasiyo Ndayisaba Fabrice ikaba ivuga ko bafite gahunda yo kubigeza no mu tundi turere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka