Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka

Imiryango y’abari abakozi ba Caisse Sociale bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, irasaba ko abahoze ari abakozi bayo batahigwaga, bajya batumirwa mu gihe cyo kwibuka bakifatanya n’abandi bakora mu kigo cyayisimbuye cya RSSB.

Barasaba ko abari abakozi ba Caisse Sociale batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
Barasaba ko abari abakozi ba Caisse Sociale batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka

Kuba hari abantu bakoraga mu cyahoze ari Caisse Sociale yaje guhinduka Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), batahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakaba badatumirwa mu gihe cyo kwibuka abo bakoranaga bishwe bazira ubwoko bwabo, niho imiryango y’abari abakozi ba Caisse Sociale ihera isaba ko nabo bajya batumirwa, kuko bafite byinshi byiza bazi kuri ba nyakwigendera bavuga nk’abantu bakoranye igihe.

Ubwo tariki 29 Mata 2022 hibukwaga ku nshuro ya 28 abari abakozi ba Caisse Sociale 19 bakoraga mu bice bitandukanye by’igihugu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Adelaide Gakwaya wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri icyo kigo, yasabye ko abari abakozi bacyo batahigwaga bajya bahabwa umwanya mu gihe cyo kwibuka kuko hari byinshi bazi.

Yagize ati “Caisse Sociale yarimo abantu b’abagabo bangana na ba data, cyangwa se barumuna babo, ni abantu bakoranye umunsi ku munsi. Igihe mudutumira nibaza ko byaba byiza abo bantu nabo muzajya mubatumira, kuko barahari nanjye hari abo nzi, iyo jyewe mpagaze aha mvuga ababyeyi banjye, mba mvuga uburyo twabanye, mba nibuka ibyiza bankoreye”.

Gakwaya avuga ko abatarahigwaga bafite byinshi bavuga ku bishwe muri Jenoside
Gakwaya avuga ko abatarahigwaga bafite byinshi bavuga ku bishwe muri Jenoside

Yakomeje agira ati “Ariko abakozi bari aba Caisse Sociale babanye umunsi ku munsi, ibyo aribyo byose hari ubuhamya baba bagomba kutubwira, ntabwo mvuze ngo barabishe, ariko ukavuga imibanire y’umuntu, uko mwabanye, ni nabwo bwiyunge bwiza. Ndabibisabiye ubutaha ni mujya mudutumira nabo mujye mubaha umwanya, aho kugira ngo andebere kure, ngo ndi umwana wa Gakwaya, ahubwo ajye yumva ko hari igikorwa twese tugomba guhuriramo cyo kwibuka”.

Ibi ngo bizarushaho gushimangira inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko biba bigaragara ko bafatanye urunana, bitandukanye n’uko bikorwa uyu munsi, kuko abenshi mu bakozi ba RSSB ari bashya batari bahari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yemera ko bikwiye ko abari abakozi ba Caisse Sociale bakiriho bajya batumirwa mu gihe cyo kwibuka bagenzi babo bakoranaga bishwe.

Ati “Nibyo birakwiye abo bakoraga hano hashize imyaka myinshi, abenshi bagiye mu zabukuru (Retirement), kubabona no kubona umwanya wabo kugira ngo bagere hano cyane cyane nk’abashobora kuba bari mu Ntara, ntibiba byoroshye. Ariko icyo twabemereye ni uko tuzarushaho kubasaba kugira ngo bajye baza bifatanye natwe, niba binasaba ubufasha kugira ngo babashe kugera hano bikorwe, kuko nibwo tuzongera ingufu z’uko abashoboye bajya baza kwifatanya natwe”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB avuga ko bagiye kongera imbaraga muri gahunda yo gushaka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bakajya batumirwa mu gihe cyo kwibuka
Umuyobozi Mukuru wa RSSB avuga ko bagiye kongera imbaraga muri gahunda yo gushaka abahoze ari abakozi ba Caisse Sociale bakajya batumirwa mu gihe cyo kwibuka

RSSB yanemeye ubusabe bw’imiryango ifite abavandimwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri Caisse Sociale, bwo kujya batumwaho no mu bindi bihe bitari ibyo kwibuka bakaganirizwa, ndetse n’abana bakiri bato batorohewe n’ubuzima bakagira uko bafashwa.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka