Nyamagabe: Bishimiye ko Bucyibaruta agiye kugezwa mu butabera

Kuva tariki 9 Gicurasi 2022, biteganyijwe ko uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, agomba kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Paris mu Bufaransa (Cour d’assises de Paris), ku ruhare rwe muri Jenocide yakorewe Abatutsi 1994.

 Laurant Bucyibaruta
Laurant Bucyibaruta

Abaturage bo mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bishimiye ko Laurant Bucyibaruta wari perefe wa perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, yafashwe ndetse akaba agiye kugezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rw’i Paris.

Bavuga ko icyo bifuza ari ubutabera kuko ngo yabahemukiye cyane, agatuma abantu benshi bicwa kandi nyamara yari afite ububasha bwo kubarokora.

Uyu ati “Byaradushimishije kuba agiye kugezwa mu rukiko kuko yatwicishirije abantu benshi cyane, icyatubabaje cyane ni ukuntu yavuze ngo iyo umuntu yegeranyije urwiri barutwika ntihagire na ruke rusigara, bisobanuye ko Abatutsi bapfuye bose ntawe uzabara inkuru. Turasaba ubutabera kuturenganura ndetse n’ibyacu byahangirikiye bigakurikiranwa”.

Undi yavuze ko kuba Bucyibaruta agiye kujya imbere y’urukiko bizabomora ibikomere. ati “Bizatwomora ibikomere byo ku mitima. Yari umuyobozi ashishikariza ubwicanyi mu karere dutuyemo, icyo twifuza ni uguhabwa ubutabera agahanirwa ibyo yakoze”.

Uru rubanza rugiye kuba mu gihe hashize imyaka 28 Jenocide yakorewe Abatutsi ibaye. Kubera iyo myaka yose ishize yatumye bamwe banatekereza ko yaba yapfuye.
Uyu yagize ati “Njye sinari nzi ko akiriho, n’ubwo atagaragaye ngo aze yice ariko yicishije amagambo mabi na politiki. Hano icyari Gikongoro cyose twizeye ubutabera kuko ntawe utazi ibyo yakoze”.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Remis Kamugire, avuga ko n’ubwo hakiri ibibazo byinshi mu bijyanye no guha indishyi abarokotse Jenocide, bishimira ko nibura benshi mu bayikoze bakurikiranwa bagahanwa.

Avuga ko bafitiye icyizere Leta y’u Rwanda banayishimira ku ruhare rwayo mu gutuma abari mu mahanga basize bakoze Jenocide bakurikiranwa.

Ati “Indishyi iri muri kimwe cyerekana ubutabera bwuzuye, ariko imbogamizi ni uko hari ubwo usanga nta mitungo bafite izwi y’abakoze Jenocide. Tubanze ubutabera bw’abantu twabuze barimo ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abandi, ibindi bizaze nyuma. N’ubwo hashize imyaka myinshi ariko ubutabera twizeye ko tuzagenda tububona bitewe na Leta y’u Rwanda ikomeza gushakisha abagize uruhare muri Jenocide yakorewe abatutsi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Ildebland Niyomwungeri, avuga ko kuba abaturage bamenya amakuru ku manza zibera hanze y’u Rwanda, bituma buri wese yumva ko ntaho yacikira ubutabera ku cyaha yakora, maze akajya mu mahanga ndetse bikaba n’isomo rikomeye ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Mbere abantu batarabona ko isi yabaye umudugudu, hari bamwe bumvaga ko bakora amakosa bakajya mu bindi bihugu cyangwa bakumva ko bakwihisha ubutabera kubera ububasha cyangwa amashuri menshi bize. Inkuru zikorwa uyu munsi ku byaha runaka zimeze nk’izikumira ku rubyiruko rwazajya mu myanya y’ubuyobozi cyangwa kure y’igihugu ndetse n’ababurimo uyu munsi, zikerekana ko ubutabera bukurikira umuntu aho ari hose”.

Bucyibaruta Laurent akurikiranyweho ibyaha byo kwicisha Abatutsi, yakoreye muri Kiriziya ya Mbuga, ishuri rya Murambi, Kiriziya ya Cyanika na Kaduha, gereza ya Gikongoro n’ishuri ry’abakobwa rya Kibeho mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka