Kuri iki Cyumweru abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Clubs), abigeze kuba mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abandi bakunzi ba Rayon Sports basanzwe bayiba hafi, bari bateraniye mu nama yari igamije kurebera hamwe uko ikipe ihagaze ndetse no kureba uko yakubakwa mu mwaka utaha w’imikino.

Inama yatangiye Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele agaragaza uko ikipe ya Rayon Sports ihagaze muri ibi bihe, ibikenewe, intego bafite mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira aho by’umwihariko hashyizwe imbaraga mu gikombe cy’Amahoro.


Mu bindi byagarutsweho ni ukugaragariza abakunzi ba Rayon Sports gahunda yo kugura no kongerera amasezerano abakinnyi mu mwaka utaha w’imikino, hakagurwa n’abandi bakinnyi bashya.
Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko kugeza ubu mu bakinnyi 30 ikipe ya Rayon Sports ifite, hazasigara abakinnyi 19 gusa hakazongerwamo abakinnyi 10, barimo abanyarwanda barindwi n’abanyamahanga batatu.
Usibye abakinnyi basanzwe bafite amasezerano, bifuza kongerera amasezerano abakinnyi barindwi hakagurwa n’abandi 10, ibi byose bikazatwara ingengo y’imari ya Miliyoni 185 Frws, aho abakunzi bahise batangira gukusanya yo mafaranga.





National Football League
Ohereza igitekerezo
|