Umukobwa w’imyaka 22 yiyeguriye inanga nyarwanda, agahamya ko izamutunga

Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, akemeza ko yiteguye kuyibyaza umusaruro ikazamugeza ku rwego ruhanitse kandi ikamutunga.

Uwo mukobwa ukirigita imirya y’inanga agashimisha abantu, avuga ko yiyumvisemo umuhamagaro wo gucuranga inanga afite imyaka 17 aho yayikundishijwe na Musaza we, uzwi cyane mu buhanzi gakondo mu kuririmba no gucuranga inanga Nyarwanda witwa Munyakazi Déo.

Ati “Byari inzozi zanjye gukora umuziki, n’ubwo nari nkiri umwana nari ntarahitamo umuziki nzakora, ariko ngakunda kubona Musaza wanjye Déo Munyakazi ahitamo gucuranga inanga, mu gihe mu rugo hari ibindi bicurangisho byinshi, icyo gihe nigaga mu mashuri yisumbuye mfite imyaka 17”.

Arongera ati “Nagiye mwegera nkareba uko acuranga akanyigisha akanyereka, ntangira kubikunda cyane mbona ko nanabibyaza umusaruro, akaba ari ibintu nkora nk’akazi ndetse n’impano kuko birantunze”.

Uwo mukobwa avuga ko akimara kumenya gucuranga inanga neza, yumvise nta bundi bwoko bw’umuziki yakora, ndetse avuga ko yakunzwe kugeza naho atangira gutumirwa mu bitaramo bikomeye, ari nako atumirwa mu bukwe, mu muhango wo gusohora umugeni.

Avuga ko uburyo yakiriwe mu muryango nyarwanda nk’umukobwa ucuranga inanga byabanje kugorana, abantu bamufata nk’inkorabusa cyangwa umukobwa wananiranye, ariko akaba yishimira ko abantu bagiye bamenyera, batangira kumva ko ibyo akora bifite akamaro kandi byubahisha igihugu n’umuco wacyo.

Ati “Byari bigoranye mbere, ariko ubu biragenda bigaragara ko abakobwa dushoboye, kuba umuco wawe uguteye ishema ntabwo ari ikintu kigayitse, sintewe ipfunwe n’ibyo nkora, ntewe ishema no kuba nkora ibyacu kuruta uko nakora iby’ahandi. Nta soni bintera kandi kugeza ubu abantu bagenda barushaho gukunda ibyo nkora, mbere hari abatangiye bansha intege ariko nkomeza kuba uwo ndiwe n’icyo nifuza gukorera igihugu cyanjye”.

Niyifasha arasaba abari n’abategarugori kumugana, akabatoza bagateza imbere inanga nyarwarwa nk’igikoresho cyubashywe, gihabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga.

Avuga ko umuntu wamuteye imbaraga zo gucuranga inanga uretse kuba ari muzaza we, ngo undi ni Nzayisenga Sophie, umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda, aho bahuye baraganira aramutinyura, amwereka ko gucuranga inanga biteye ishema.

Mu myaka itatu amaze amenye gucuranga inanga ngo hari byinshi yishimira yamugejejeho

Niyifasha uhamagarira abandi bakobwa kumugana akabigisha gucuranga inanga, abona ko hari inyungu zirimo, dore ko hari ibyo imaze kumugezaho birimo kwirihira amashuri muri Kaminuza.

Ati “Abenshi kera bari bazi ko abantu bacuranga inanga ari abakene babuze icyo bakora, ariko kugeza ubu ndababwira ko niga muri Kaminuza kandi nzakomeza kwiga ngere ku rwego ruhanitse, iyo igihe cyo gutanga minerval kigeze ndabimenya nkishyura kuko mba nakoze, nkigurira n’ibindi byangombwa ku mukobwa. Ntabwo ncuranga inanga kuko nabuze ikindi nkora, ndiga nkanacuranga inanga ngakora n’akandi kazi, ni ukugira ngo ntange umusanzu wanjye, kandi inanga ihabwe agaciro ikwiye”.

Niyifasha avuga ko aba amaze kugera ku rwego ruhanitse iyo Covid-19 itamukoma mu nkokora, kuko yari yatangiye gutumirwa mu birori byinjiza amafaranga menshi, gusa ngo ibyo ntibyamuciye intege aho yakomeje kwitoza ubuhanga bwo gucuranga neza inanga, ubu akaba yizeye ko aho yatumirwa hose yakwitwara neza agahesha ishema igihugu.

Yasabye abahanzi, by’umwihariko abaririmbyi kwigana iby’ahandi, ariko bakamenya n’iby’iwabo, biga gucurangisha ibikoresho bya Kinyarwanda cyane cyane inanga.

Ati “Icyo nabwira urubyiruko bagenzi banjye, gukunda imiziki y’ahandi si bibi kuko nanjye ndayikunda, ncuranga na gitari, acoustique, Piano n’ibindi. Ntabwo byambuza kumva indirimbo Bruce Melody yasohoye, ntibyambuza kumva utundi turirimbo numva tumereye neza, gusa kunda iby’ahandi ariko cyane cyane uhe agaciro iby’iwanyu”.

Arongera ati “Ntibisuzuguritse kuba uri umukobwa mwiza uzi kubyina imbyino za Kinyarwanda (Danse traditionnelle), ntibisuzuguritse kuba uri umukobwa mwiza uzi gucuranga inanga, uzi kuririmba gakondo, ahubwo bikongerera icyubahiro n’abanyamahanga bakumva ko iby’iwanyu ari byiza”.

Yagaragaje imbogamuzi abacuranga inanga bahura nazo, aho hakiri ikibazo cy’uburyo n’ahantu hazwi ho kwigishiriza inanga, asaba ko hashyirwaho ishuri rizwi, bagashyiramo n’ibikoresho n’abarimu mu rwego rwo guteza imbere umuco gakondo.

Ati “Nk’ubu Sophia Nzayisenga arahari ariko mu myaka iri imbere azaba ageze mu zabukuru, yakagombye koroherezwa agahabwa uburyo bwo kwigisha abakiri bato, hagombye kuba hari ahantu hazwi ho kwigishiriza inanga, hakagombye kuba hari ishuri Leta igatanga umusanzu abana bakaza kwiga batishyura. Imbogamizi zihari, ntabwo nk’ubu umuntu yakugana ngo umwigishirize ubuntu mumarane amezi nta kintu ubona, kuko birasaba ubushobozi, nk’ubu inanga imwe, iya make igura amafaranga ibihumbi 150, ubwo rero ibyo byose usanga binanije umuntu”.

Arongera ati “Nk’ubu muri buri karere hakagombye kuba icyumba cyagenewe umuziki gakondo, ndizera ko nta karere na kamwe kabura umukirigitananga, bakagombye gushaka icyo cyumba bagashyiramo ibikoresho, igihe iki n’iki bakajya batumira abana bakaza kwiga inanga”.

Uwo mukobwa umaze guhimba indirimbo zinyuranye, zirimo iyitwa Urashoboye mwari w’u Rwanda, avuga ko yiteguye kuzamura urwego rwe rw’ubumenyi mu gucuranga inanga akayigeza ku ruhando mpuzamahanga, ndetse avuga ko mu gihe ibyifuzo bye bikomeje kugenda neza yazanashinga ishuri ryigisha inanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka