Abanyarwanda baba muri Australia bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Australia, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga Miliyoni.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, aho bifatanyije kandi n’ibice byegereye icyo gihugu bagahurira mu ngoro mberabyombi y’imyidagaduro iherereye mu mujyi wa Brisbam Twakwangaru, maze basobanurirwa amateka atandukanye yaranze Jenocide yakorewe Abatutsi ndetse n’intandaro yayo.

Abanyarwanda batandukanye bakaba biyemeje gukomeza kurwanya abahembera ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze bakagaragaza ukuri kwayo, kuko yari ishyigikiwe n’ubuyobozi bubi bwari bushingiye ku bikorwa by’ivangura rikanaheza bamwe mu Banyarwanda.

Batangaje ibyo mu gihe kenshi hakunze kumvikana inkuru za bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, bagaragara mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakanahembera amacakubiri.

Mu butumwa bwatanzwe, ubwo Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Victoria muri Australia bifatanyaga n’Isi yose mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 7 Mata 2022, abavuze bose basabye abari aho guhora bazirikana abazize Jenoside yakorewe abatutsi, kandi bagaharanira ko itazongera ukundi.

Icyo gihe Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Uwihanganye Jean De Dieu, yasabye Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe bakirinda icyabacamo ibice, kuko amacakubiri nta kindi yabagezaho usibye kubasubiza aho u Rwanda rwageze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umutoni Delphine, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Victoria, yashimiye abashyitsi bifatanyije nabo muri icyo gikorwa, ababwira ko bigaragaza agaciro bagiha kandi ko bitanga icyizere ko nta Jenoside yakongera kuba mu Rwanda.

Abatuye muri Australia bibutse mu gihe u Rwanda ndetse no ku Isi muri rusange, bari mu minsi ijana yo kwibuka Abatutsi basaga Miliyoni bapfuye bazira uko bavutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka