Kicukiro-Niboye: Bane barakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wari waraburiwe irengero

Iby’umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince wari ufite imyaka 10 y’amavuko, wabonetse mu gishanga muri Niboye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2022, byatangiye gusobanuka nyuma y’uko hafashwe abantu bane bikekwa ko babiri inyuma.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangarije Kigali Today ko rugishakisha kandi rutegereje uwaza kuruha amakuru ku bijyanye n’urupfu rwa Cyusa Sadiki Prince.

Umurambo wabonetse muri uyu murima w'ibigori
Umurambo wabonetse muri uyu murima w’ibigori

Umurambo wa Cyusa wabonetse ku itariki 03 Kamena 2022 mu gishanga kiri hepfo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe RIB yabwiwe ko uwo mwana yabuze ku itariki 27 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, nyuma y’uko Nyirasenge wamureraga ategereje ko ava ku ishuri agaheba.

Uwitwa Emmanuel Habimana ushinzwe umutekano mu Kagari ka Niboye yaganiriye na Kigali Today avuga ko hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kwica cyangwa kurebera iby’iyicwa ry’uwo mwana wa Kayijuka Hassan, barimo mukase ngo ushobora kuba ari we wamugambaniye.

Habimana avuga ko impamvu abo bantu bafashwe biterwa n’ababatanzeho amakuru, barimo Bimenyimana Jean D’Amour (na we ufunzwe), ngo yavuze ko uwitwa Nizeyimana Barnabes (Murokore) yamuhaye uwo mwana akamushyira mu mufuka.

Bimenyimana ngo yabajijwe impamvu atatanze ayo makuru, avuga ko Nizeyimana yari yaramubwiye ko ari bumwice mu gihe hari icyo yatangaza.

Undi ufungiwe kudatanga amakuru ku iyicwa rya Sadiki ni uwitwa Kalisa ukekwaho kuba ari mu babonye umurambo ushyirwa mu gishanga cya Niboye ‘ntahite atanga amakuru’.

Iperereza ku rupfu rw’uyu mwana riracyakomeje, ariko igihe umurambo w’umwana wabonekaga, Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira yasabye abantu bose kwirinda ibihuha bagategereza ibizava mu iperereza.

Inkuru bijyanye:

Kicukiro: Iperereza ku murambo w’umwana wabonetse mu gishanga muri Niboye rirakomeje

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka