Mu gihe umwaka w’imikino mu Rwanda usa n’ugana ku musozo ahasigaye imikino y’igikombe cy’Amahoro, amakipe atandukanye akomeje kwiyibaka asinyisha abakinnyi bashya ndetse n’abatoza bazifashishwa mu mwaka utaha w’imikino.

Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa Gatanu yatangaje abakinnyi babiri bashya yasinyishije, barimo Rucogoza Eliassa wakinaga mu ikipe ya Bugesera FC, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.
Undi mukinnyi AS Kigali yasinyishije ni uwitwa Akayezu Jean Bosco wakinaga mu ikipe ya Etincelles yo mu karere ka Rubavu, akaba yaranakiniye amakipe arimo ikipe ya AS Muhanga ndetse na Police FC.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|