Rubavu na Goma: Baganiriye ku gukumira urugomo rukorerwa Abanyarwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko ubuyobozi bw’imijyi ya Goma na Rubavu barimo gukorana kenshi mu gukumira ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2022 abarwanyi b’umutwe wa M23 bagiye bakura ingabo za FARDC mu birindiro byazo, Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda barushaho gushyirwaho iterabwoba no guhohoterwa.

Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bunagana abatuye mu mujyi wa Goma batangiye kwigaragambya bamagana u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse amwe mu maduka arasahurwa, mu gihe abandi batinya gusubira mu mirimo batinya kugirirwa nabi.

Tariki ya 17 Kamena 2022 umwe mu basirikare ba FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa abapolisi b’u Rwanda akomeretsa babiri na we arahagwa. Ibi bikorwa byakomeje gukurura umwuka mubi mu batuye imijyi yombi ituranye kandi ihahirana.

Mu gutwara umurambo w’umusirikare wa Congo warasiwe mu Rwanda, habonetse amafoto y’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu baganira ku mupaka, ndetse Umuyobozi wa Rubavu avuga ko Umuyobozi w’umujyi wa Goma yamwihanganishije ku byabaye n’ubwo bamwe mu baturage ba Goma barimo bashima ibyakozwe n’umusirikare wabo.

Tariki 17 Kamena nibwo ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Goma rwashyizeho amasaha mashya y’imikorere y’imipaka, aho bemeje ko umupaka uzajya ukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00) kugera saa cyenda z’amanywa (15h00).

Abayobozi y'imijyi yombi bavuga ko iyo mijyi ikeneranye bagasanga bagomba kubana neza. Aha Umuyobozi wa Rubavu yari yagiriye uruzinduko i Goma muri Werurwe 2022
Abayobozi y’imijyi yombi bavuga ko iyo mijyi ikeneranye bagasanga bagomba kubana neza. Aha Umuyobozi wa Rubavu yari yagiriye uruzinduko i Goma muri Werurwe 2022

Ku bijyanye n’umubano w’imijyi yombi, Kambogo Ildephonse uyobora Rubavu avuga ko Umuyobozi w’umujyi wa Goma baganira kenshi mu rwego rwo gukumira ibikorwa bibi byibasira Abanyarwanda.

Yagize ati:"Uriya muyobozi aradufasha cyane, hari ibikorwa bitegurwa ntabimenye, ariko iyo tubimumenyesheje arabikumira, ubundi ibyo atazi agakurikirana nko ku banyarwanda baba babangamiwe. Navuga ko nk’umuyobozi ashaka umwuka mwiza n’imibanire mu batuye imijyi yombi."

Tariki 21 Kamena mu mujyi wa Goma hateguwe ibikorwa byo kwangiza ibicuruzwa bivuye mu Rwanda bicururizwa mu mujyi wa Goma, ariko ku munota wa nyuma iki gikorwa nticyabaye mu gihe abagombaga kugikora bari biteguye, ahubwo mu gihe cyo kubishyira mu bikorwa haba inama y’igitaraganya hagati ya Polisi ya Goma n’urubyiruko rukuriye abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo avuga ko gusubika ibi bikorwa bibi biba byateguwe ari umusaruro w’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’imijyi yombi.

Ati "Turaganira kenshi, ibyo tumenye tukabimubwira, nki’bi ntibyabaye kuko yabimenye akabikumira."

Komiseri Kabeya François Makosa, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yabwiye Kigali Today tariki 17 Kamena ko Goma na Gisenyi ari imijyi ituranye kandi igomba kubana neza mu bihe byose.

Yagize ati: "Mu minsi ishize twakoreye inama mu Rwanda kandi twagaragaje ko imijyi yombi ikeneranye, igomba kubana neza, nk’abayobozi tugomba gushaka igisubizo ku bibazo bibangamira abaturage bacu, ndizera ko ibibazo dufite tuzabirenga tugakomeza gushyira imbere ubuhahirane."

Komiseri Kabeya avuga abatuye Goma na Gisenyi bakeneranye nk’amaguru abiri y’umuntu.

Ati "Nk’uko amaguru abiri akenerana mu kugenda niko natwe duturanye dukeneranye mu kubana."

Mu gihe imirwano hagati ya M23 n’ingabo za FARDC ikomeje mu bice bya Rutshuru, Abanyarwanda bakeya bakomeje kohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma, mu gihe abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagabanutse kubera gutinya guhohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka