Gatsibo: Abaturage basaga 3,000 bigishijwe gusoma no kwandika

Umwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ugiye gusiga abaturage bakuze 3,438 bigishijwe gusoma, kubara no kwandika hagamijwe ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose guhera ku myaka 10 kuzamura bazaba bazi gusoma, kubara no kwandika.

Ku wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2022, abo mu Murenge wa Rugarama 245 bize gusoma, kubara no kwandika bahawe impapuro zemeza ko bafite ubwo bumenyi.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko uretse gusoma, kubara no kwandika ngo banigishijwe bimwe mu bice by’umubiri mu ndimi z’amahanga.

Yavuze ko n’ubwo bize ari bakuru ariko bahakuye ubumenyi ku buryo basigaye bafasha abana bato mu marerero y’Umudugudu.

Ati “Nk’ubu mfite imyaka 64 ariko ndigisha abana bato mu irerero. Ibyo byose nabikuye muri uku kwiga kw’ababyeyi, twarize tubona ubumenyi ubu turandika abafite amaso mazima ndetse no kubara ntawutabizi.”

Yashimiye Leta kuko yibutse abari barabuze amahirwe yo kwiga ikabigisha na bo bakisanga mu bandi.

Kutamenya gusoma no kwandika ngo hari aho byabateraga ipfunwe cyane cyane mu gihe cyo gusinya ku nyandiko.

Yagize ati “Uzi kubona bazanye amasezerano runaka cyangwa hari inyandiko ushaka mu buyobozi ukabona abandi barasinye wowe ugatera igikumwe? Ibyo bintu byaduteraga ipfunwe cyane ariko ubu dusigaye dusinya nk’abize bose.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard (uri hagati) avuga ko biyemeje ko abakuze bose bamenya gusoma no kwandika
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard (uri hagati) avuga ko biyemeje ko abakuze bose bamenya gusoma no kwandika

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda yo kwigisha abantu bakuze gusoma, kubara no kwandika yatangira, abaturage barenga 68,000 bamaze kumenya gusoma no kwandika.

Avuga ko gahunda ya Guverinoma ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bafite kuva ku myaka 10 kuzamura bazaba bazi gusoma no kwandika.

Ngo iyi gahunda izakomeza kugira ngo uwo mwaka uzagere abagomba kwiga bose bagezweho uretse abageze mu zabukuru cyane.

Ati “Ubundi gahunda Guverinoma yihaye ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage kuva ku myaka 10 kuzamura bazaba bazi gusoma no kwandika. Iyi gahunda rero izakomeza kugira ngo uri muri icyo cyiciro wese azagerweho kugira ngo twese uwo muhigo.”

Asaba abakuze kwigisha abana babo kugira ngo bazakure bazi gusoma no kwandika kuko amashuri ahari kandi nta mwana wirukanwa kubera ubushobozi bucye bw’umuryango we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka