Dmitry Muratov yagurishije umudari wa Nobel kuri miliyoni 103 z’Amadolari

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyigenga cyitwa Novaya Gazeta cyo mu Burusiya, Dmitry Muratov, yateje cyamunara umudari w’igihembo cyitiriwe Nobel aheruka kwegukana, awugurisha kuri miliyoni 103.5 z’Amadolari.

Prix Nobel yahawe Dmitry Muratov
Prix Nobel yahawe Dmitry Muratov

Dmitry Muratov yavuze ko ayo mafaranga azafasha impunzi z’intambara z’abanya Ukraine. Icyo gihembo yagihawe muri 2021 kubera uruhare yagize mu guharanira uburenganzira bw’itangazamakuru mu Burusiya.

Ikinyamakuru Novaya Gazeta cyahagaritse gukora muri Werurwe 2022, hashize igihe gito u Burusiya bushoje intambara muri Ukraine, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Moscow butangaje ko uwo ari we wese uzavuga ko ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine ari intambara, azacibwa amande ahanitse cyangwa agafungirwa ibikorwa burundu.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya (Kremlin), bivuga ko ibibera muri Ukraine ari ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare.

Ikigo cyateguye icyo cyamunara, Heritage Auctions, ntikiratangaza uwegukanye uwo mudari. Muri Mata 2022, Dmitry Muratov aherutse kugabwaho igitero kimumenaho irangi ritukura, kimusanze muri gari ya moshi mu Burusiya. Umusore warimumennyeho yavuze mu ijwi riranguruye agira ati “Muratov, ibi mbikoreye abahungu bacu”.

Dmitry Muratov amenwaho irangi
Dmitry Muratov amenwaho irangi

Dmitry Muratov ni umwe mu banyamakuru bashinze ikinyamakuru Novaya Gazeta mu 1993, nyuma y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abasoviyete (Soviet Union).

Kuva mu mwaka wa 2000, abanyamakuru batandatu ba Novaya Gazeta n’abo bakoranaga bishwe bahowe akazi kabo, harimo n’uwitwa Anna Politkov-skaya, umunyamakuru wandikaga inkuru zicukumbuye.

Mu itangazo ikigo Heritage Auctions cyashyize ahagaragara mu mujyi wa New York aho cyagurishirije uwo mudari, cyavuze ko amafaranga wagurishijwe azashyikirizwa Unicef ikayakoresha mu gutabara abana bo muri Ukraine, bakuwe mu byabo n’intambara.

Mu mashusho ya videwo yashyizwe ahagaragara na Heritage Auctions, Muratov yagize ati "Ubutumwa bw’ingenzi cyane uyu munsi, ni uko abantu bagomba kumva ko harimo kuba intambara kandi ko tugomba gufasha abaturage barimo kuhababarira cyane”.

Ressa Maria na Dmitry Muratov
Ressa Maria na Dmitry Muratov

Dmitry Muratov yegukanye igihembo cya Nobel umwaka ushize agihebwa rimwe n’umunyamakuru witwa Maria Ressa uri mu bashyizeho ikinyamakuru kitwa Rappler, cyandika kuri murandasi muri Philippines.

Ressa na Muratov bazwi cyane mu gutangaza inkuru zicukumbuye zarakaje Abakuru b’ibihugu byabo, ari nabyo byatumye bafatwa nk’ibimenyetso by’urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka