Perefe Bucyibaruta iyo abishaka hari kurokoka Abatutsi benshi muri Gikongoro - Umutangabuhamya

I Paris mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza rw’uwari Perefe wa Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urubanza rwakomeje urukiko rwumva abatangabuhamya batandukanye.

Laurent Bucyibaruta wahoze mu buyobozi mu Rwanda ubu arimo kuburanira mu Bufaransa
Laurent Bucyibaruta wahoze mu buyobozi mu Rwanda ubu arimo kuburanira mu Bufaransa

Umwe mu batangabuhamya bumviswe tariki 23 Kamena 2022 yagize ati: “Perefe Bucyibaruta iyo abishaka, hari kurokoka Abatutsi benshi muri Gikongoro”. Ni mu gihe Laurent Bucyibaruta we, akomeza gutsimbarara avuga ko nta bushobozi bwo kurokora abantu yari afite.

Ubushobozi buke, kwamburwa ububasha nka Perefe, ni bimwe mu byo Laurent Bucyibaruta yireguza, iyo abajijwe impamvu ntacyo yakoze kugira ngo arokore Abatutsi biciwe mu duce dutandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.

Imbere y’urukiko, umutangabuhamya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wiciwe umugore n’abana batanu yavuze ko yari inshuti ikomeye ya Bucyibaruta, ndetse ko mbere ya Jenoside Bucyibaruta yafashijwe cyane n’Abatutsi, ariko ntagire icyo akora ngo agire uwo arokora, cyangwa uwo aburira ibigiye kuba, nibura ngo bahunge.

Yagize ati “Nibura iyo arokora umuntu umwe cyangwa babiri, cyangwa se akagira uwo aburira agahunga, ubu tuba duhagarara aha tumushima”.

Ahawe ijambo n’urukiko kugirango agire icyo abivugaho, Laurent Bucyibaruta yagize ati “Abantu b’i Kaduha n’ahandi bari bamfitiye icyizere, batekereje ko nashoboraga kubafasha mu bihe bikomeye nta bushobozi cyangwa imbaraga nari mfite zo gufasha abantu.”

Bucyibaruta yakomeje agira ati “Urukiko ruzasuzume neza rurebe koko niba hari ububasha nari mfite imbere y’abicaga abantu.”

Umutangabuhamya ariko, yavuze ko ibyo kuba yari yaratakaje imbaraga zo gukiza abantu ari ibinyoma, kuko hari abandi bahutu basanzwe, bagerageje guhisha bamwe mu batutsi bakarokoka. Avuga areba mu maso Bucyibaruta, yagize ati: “Ko iwawe ntawaje kuhasaka, iyo uhisha nibura umuntu umwe cyangwa babiri?”

Yasoje avuga ko amugira inama yo gusaba Imana imbabazi akigendera neza kuko abapfakazi n’imfubyi bo ku Gikongoro bababazwa n’ibyo yabakoreye.

Undi mutangabuhamya wumviswe yavuze ko yababajwe n’amagambo Bucyibaruta yavugiye kuri Radiyo. Ati: “Hari icyambabaje cyane, ni uko Bucyibaruta yabajijwe uko Perefegitura ye yitwaye, agasubiza ko nta kibazo uretse abantu barebana nabi gusa. Ibyo nabyiyumviye n’amatwi yanjye ku bibazo yasubizaga bamutumiye kuri Radiyo.”

Ni amagambo yavuzwe n’umutangabuhamya, umugabo wavutse mu 1955, akaba ari umuvugabutumwa utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, uyu mugabo akaba mu baregera indishyi.

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe, yavuze ko yari azi Bucyibaruta mu 1994, ko na we amuzi, akongeraho ko nta sano bafitanye kandi ko batigeze bakorana imirimo iyo ari yo yose.

Uwo mugabo warokotse wenyine usa nk’aho akuze, yari yahungiye i Kaduha. Yasobanuye urugendo rwe mu magambo magufi ati “Icyo navuga ni uko mu buyobozi bwa Bucyibaruta, nagiriwe nabi nka bagenzi banjye. Nabuze umugore wanjye n’abana 5 ndetse n’umukozi.”

“Byabaye mu gihe Bucyibaruta yashoboraga kumfasha bagakira, twari tuziranye, duturanye, yari inshuti ku buryo namutumiye no mu bukwe bwanjye arananshyigikira, ariko mu gihe cya Jenoside ntacyo yamariye kimwe n’abandi duhuje ubwoko.”

“Mu gihe nari muri komine Karambo, kugeza tariki 13 Mata, Interahamwe zaraduteraga, Burugumesitiri yagumaga ku biro bye akadusaba kuzirukana, akaduha abapolisi badufasha ngo badasenya ibiro bye. Bukeye atubwira ko agiye kubaza ubuyobozi bumukuriye uko twabyitwaramo, hari ku wa 4 tariki 14, ageze kuri Perefegitura, aza azanye Abajandarume bo kutwica aho kuzana inkuru nziza, kandi yari yatwijeje ko agiye kubaza abamukuriye ngo badukize.”

“Ku wa Gatanu nibwo batangiye kutwica, Abajandarume bafatanya na ba baturage baduteraga baturusha imbaraga. Abashoboye kurokoka twagiye i Kaduha, twizera ko tuzahakirira. Mu minsi itanu na ho Abajandarume baho baraduteye, bahica abasaga ibihumbi 50, mu Karere ka Nyamagabe ni jyewe wasigaye nk’umugabo ukuze.”

Nyuma yaho nagiye nihishahisha mu bigunda no mu baturage. Naraye mu makomine arenga 4, kugeza ubwo ngeze ku kigeme kwa Musenyeri wanjye, namutakambiye ko nkiriho, icyo gihe na ho haba inama ku bitaro bya Kigeme, ni na ho bicaga bwa nyuma abarwayi n’abarwaza. Nyuma nabashije kurokokana n’abanyeshuri Musenyeri yari yahishe ku Kigeme. Nyuma nagiye i Murambi baramaze kwica abaho. Ni uko narokotse Jenoside.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka