#CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu

Iyi mihanda ikurikira izakoreshwa n’abitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022. Ntabwo izaba ifunze ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, gusa abandi bazaba bayikoresha bazasabwa gutanga inzira mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo abitabiriye inama batambuke.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura - Sopetrade - Payage - Serena Hotel.

Umuhanda uva ku kibuga cy’indege - Kabeza - Giporoso - Kisimenti - KCC - Kimihurura - Sopetrade - Payage - Serena Hotel.

Serena Hotel - Sopetrade - Kimihurura - KCC.

Serena Hotel - Yamaha – Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Gisozi).

Umuhanda KG48 St (Kacyiru) - MINAGRI ujya kuri Kigali Golf Resort.

Amahuriro y’imihanda ashobora gukoreshwa mu kwambukiranya imihanda yavuzwe haruguru yerekanwa n’inyuguti ya ‘C’ iri mu ibara ry’ubururu ku ikarita ari yo; Payage, Gishushu, Kisimenti no kuri Prince House.

Indi mihanda mushobora gukoresha ni iyi ikurikira:

Abava i Kabuga cyangwa mu ntara y’Iburasirazuba banyura ku Mulindi - Ku Mushumba Mwiza - Kwa Rwahama - Kimironko - Controle technique - Nyabisindu - Gishushu - Mu Kabuga ka Nyarutarama - TV1 - Minubumwe - Ambasade ya America/ Rond Point - Kacyiru ahahoze Akarere ka Gasabo - Kanserege - Kinamba - Poid Lourds - Nyabugogo - Yamaha - Onatracom - Kuri 40.

Mulindi - Kanombe – Ikigo Nderabuzima cya Nyarugunga -Busanza - Itunda/Rubirizi - Kabeza - Niboye - Kicukiro centre - Sonatubes cyangwa kwa Gitwaza - Rwandex - Kanogo - Rugunga - kuri 40.

Gasozi - ULK - Beritwari - kwa Gaposho - Gakinjiro - Kinamba - Kacyiru cyangwa Utexrwa.

Kinamba - Nyabugogo - Yamaha - Gereza - Onatracom.

Turasaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka no kwirinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga n’impanuka. Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo babayobore.

Ugize ikibazo waduhamagara kuri 9003 na 0788311155.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka