Ruhango: Bibutse abari abakozi b’ibigo nderabuzima byabaga mu cyari komini Ntongwe

Abakozi b’ibitaro by’Intara bya Ruhango bibutse abari abakozi b’ibigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma, mu cyahoze ari komini Ntongwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaremera umukecuru wayirokotse utishoboye, bamusanira inzu banamushyirira amazi meza muu rugo.

Abayobozi b'ibigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma bunamiye abari abakozi b'ibyo bigo bishwe muri Jenoside
Abayobozi b’ibigo nderabuzima bya Kinazi na Mukoma bunamiye abari abakozi b’ibyo bigo bishwe muri Jenoside

Abari abakozi b’ibyo bigo nderabuzima bibukwa ni 10 barimo abakozi batanu, abarwayi bane n’undi muntu umwe wari wahungiye mu kigo nderabuzima cya Kinazi, wiciwe mu kigega cy’amazi kuri icyo kigo.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro by’Intara bya Ruhango, Dr Namanya William, avuga ko ubundi mu muco w’abaganga, bafatwa nk’inshuti z’abarwayi na bo bakaba inshuti z’abaganga, bivuze ko nta muganga ukwiye kuvutsa ubuzima umurwayi ashinzwe kuvura.

Agira ati “Kwa muganga umuntu ahagana ahashakira ubuzima, kandi abaganga bafite inshingano zo gufasha uje abagana. Muri Jenoside abaganga babaye inyamaswa nk’abandi bose, isomo dukuramo ni ukubaha ubuzima bw’umuntu nk’ingenzi kuri we, kwa muganga dukwiriye gukorera umugisha aho gukorera umuvumo”.

Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka
Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka

Avuga ko kwibuka abari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikwiye kubera buri wese isomo no gusubiza amaso inyuma, buri wese akubaha mugenzi we mu nshingano ze, kandi harimo isomo ryo kunoza serivisi aho umukozi yubaha uwo ashinzwe gufasha kwa muganga.

Dr. Namanya avuga ko kwibuka abari abakozi b’ibigo nderabuzima bijyana no gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside, ari nayo mpamvu bahisemo kwegeranya ubushobozi bwo kuremera uwarokotse Jenoside utishoboye bakamusanira inzu banamuha amazi meza.

Umukecuru Mukarubibi Saverine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Kinazi wasaniwe inzu, avuga ko hashize imyaka nk’itanu iyo nzu yangiritse, yari yarasadutse kandi imvura yaragiye iyangiza ku buryo yendaga kumugwaho.

Basuye urwibutso rwa Kinazi
Basuye urwibutso rwa Kinazi

Avuga ko yongeye kugira icyizere cyo kubaho kuko atazongera kurara ashikagurika, akeka ko imvura imusenyeraho inzu, kandi akishimira kuba abonye amazi meza mu rugo azaruhura abana be bajyaga kuvoma kure.

Agira ati “Imvura yagwaga nkumva inzu iributugweho, twasabaga ubufasha ntibuboneke, none ubu ndashimiye inzu irakomeye, twajyaga kuvoma kure kandi hakaba n’igihe ayo mazi tutayabonye, ntiturye ntitunywe ariko ubu ndishimye cyane”.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, ashishikariza abaganga gukomeza kugira indangagaciro y’urukundo, bagakunda abarwayi bakabashakira ubuzima.

Banamuhaye bimwe mu byo kurya akeneye nyuma yo kumusanira inzu
Banamuhaye bimwe mu byo kurya akeneye nyuma yo kumusanira inzu

Akomoje k’uwari umuyobozi w’ikigo nderabuzima waje no kugirwa Burugumesitiri wa Ntongwe witwa Kagabo, wanagize uruhare mu kwica Abatutsi benshi muri komini yayoboraga, Mukaruberwa avuga ko ubumntu n’urukundo byabuze.

Agira ati “Baganga rwose uyu murimo muriho urimo umugisha mwinshi muwukoze neza, ukabazanira n’umuvumo ukabije cyane iyo muwukoze nabi. Nimugire ubumuntu kuko iyi sura abarokotse bafite ni indi nshya bahawe n’Imana ishobora byose, kuko ntawumvaga ko azongera kubaho”.

Avuga ko kuremera abatishoboye barokotse Jenoside bigaragaza inzira y’ubwiyunge ikomeje gutera imbere, kuko usanga hari abantu bakorera hamwe ngo uwarokotse Jenoside utishoboye abone aho atura nta kureba ku bantu bamwe.

Bamugereje amazi mu rugo azanjya yishyurwa n'ibitaro bya Kinazi
Bamugereje amazi mu rugo azanjya yishyurwa n’ibitaro bya Kinazi
Dr. Namanya avuga ko bagiye kurushaho kunoza umurimo bakora batanga serivisi zinogeye umurwayi
Dr. Namanya avuga ko bagiye kurushaho kunoza umurimo bakora batanga serivisi zinogeye umurwayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka