Ntucikwe n’ikiganiro EdTech Monday kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi

EdTech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

EdTech Monday ni umusaruro w’ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT) ku bufatanye na ICT Chamber Rwanda.

Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe kwigisha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga (ICT), kigateza imbere gukoresha ikoranabuhanga no kuzamura imyigire mu mashuri yisumbuye.

Ikigo kigamije gukuraho icyuho mu kubona uburezi bufite ireme; kwerekana igihamya cy’ibyo ikoranabuhanga rikora mu burezi; no gushyiraho ihuriro rikomeye ry’abayobozi ba ICT mu mashuri yisumbuye kugira ngo bateze imbere banahuze ibikorwa bya Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi muri Afurika.

Ikiganiro cya EdTech cyo muri uku kwezi kwa Kamena kiribanda ku mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda agaruka ku butumwa bwa Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, bwatanzwe mu ihuriro rya Mastercard Foundation ryateguwe n’ikigo gishinzwe kwigisha no guhanga udushya tariki ya 10 na 11 Gicurasi i Kigali, mu Rwanda.

Ikiganiro cyo kuri iyi nshuro kiragaruka ku “KONGERA IMBARAGA Z’IKORANABUHANGA MU KUBAKA UBUREZI BUHAMYE”, mu rwego rwo kugaragaza ingingo z’ingenzi ziri mu butumwa bwa Minisitiri, zirimo uburyo bwo guhuza amashuri, amahugurwa y’abarimu, uruhare rw’ababyeyi ndetse n’abikorera ku giti cyabo mu rwego rwo kugeza ikoranabuhanga rigezweho mu burezi bw’u Rwanda.

Iki kiganiro kiratambuka ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today.

Icyo kiganiro kiritabirwa n’abatumirwa barimo Umuyobozi Mukuru wa RwandaEquip Clement Uwajeneza, ndetse na Christian Muhirwa uyobora Broadband Systems Corporation.

Abarezi, abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muraritswe gukurikira iki kiganiro cyo ku wa Mbere, aho musobanukirwa byinshi ku ngingo iganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka