Afghanistan: Barasaba amahanga ubufasha nyuma y’umutingito wahitanye abasaga 1000

Umuyobozi mukuru w’Abatalibani, Haibatullah Akhundzadah, arasaba inkunga y’amahanga yo gufasha abagezweho n’ingaruka z’umutingito wahitanye abanatu basaga 1000 ugakomeretsa abagera ku 1500, mu Ntara ya Paktika, mu Burasirazuba bwa Afghanistan.

Ni ibintu bidasanzwe byakozwe n’uwo Muyobozi wa Guverinoma y’Abatalibani, ubundi ngo udakunze kugaragara mu ruhame, ubwo yahamagariraga Umuryango mpuzamahanga ndetse n’imiryango y’abagiraneza, gufasha abaturage ba Afghanistani bahuye n’icyo kiza.

Uwo mutingito wari uri ku gipimo cya 6.1 watangiye mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, usenya ibikorwa remezo byinshi bisiga abayobozi b’Abatalibani n’ibigo by’ubutabazi mu bibazo byinshi, byo gushaka uko batabara abantu.

Uwo mutingito ubaye uwa mbere wishe abantu benshi mu myaka 20 ishize, kuko abayobozi batangaje ko umubare w’abishwe nawo ushobora gukomeza kuzamuka ukarenga 1000 babarurwa ubu.

Abagera ku 1500 nibo bakomerekejwe n’uwo mutingito nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe itangamakuru muri icyo gihugu.

Ibyo biza byatewe n’umutingito, bije bisanga n’ubundi igihugu kiri mu bibazo bitandukanye, aho abaturage benshi bahuye n’inzara, ubukene bukabije ndetse n’urwego rw’ubuzima rusa n’urwasenyutse kuva Abatalibani bafata ubutegetsi mu mezi icumi (10) ashize, kuko igice kinini cy’ibihugu bigize Isi, ngo byahisemo kudakorana nabo.

Umutingito wasenye inyubako zigera ku 2000, kandi imwe yabaga ituwemo n’abantu 7 cyangwa se 8 nk’uko byatangajwe na Ramiz Alakbarov, Intumwa idasanzwe ya UN muri Afghanistan.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka