Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket

Ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket giherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, tariki 23 Kamena 2022 hongeye guhurira bamwe mu bakunzi ba siporo bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) ikomeje kubera mu Rwanda mu mukino wa gicuti wahuje bamwe mu bitabiriye CHOGM (Commonwealth Select) ndetse n’intoranywa muri Afurika (Africa Select).

Ubwo abayobozi bageraga i Gahanga ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket
Ubwo abayobozi bageraga i Gahanga ku kibuga mpuzamahanga cya Cricket

Ni umukino wari uryoheye ijisho ndetse wanitabiriwe n’abantu benshi bijyanye n’ibihangange byari byitabiriye uyu mukino birimo nka David Andrew Seaman wakiniye ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal kuva muri 1990 kugeza muri 2003.

Si David Andrew Seaman gusa wari witabiriye uyu mukino kuko hari n’abandi nka Hamilton Masakadza wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Elton Chigumbura na we wakiniye Zimbabwe, Tendai Mtawarira, ukomoka muri Zimbabwe akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mukino wa Rugby bose bari mu ikipe y’abatoranyijwe muri Afurika baje no kwegukana intsinzi batsinze ikipe ya Commonwealth Select.

Ikipe y’Abatoranyijwe muri Afurika (Africa Select) yegukanye itsinzi na runs 25 nyuma yo gutangira ikubita udupira (batting) ikaza gutsinda amanota 154 muri Overs 20 mu gihe Commonwealth Select yasohoye abakinnyi 3. Ikipe ya Commonwealth Select yatsinze amanota 129 muri overs 20 mu gihe hasohowe abakinnyi 7.

Minisitiri Munyangaju atangiza umukino yabaje kujugunya agapira (bowling)
Minisitiri Munyangaju atangiza umukino yabaje kujugunya agapira (bowling)

Uyu mukino kandi watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Mimosa Aurore Munyangaju, ndetse na Louise Martin uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games Federation).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko siporo ari bimwe mu bikorwa bya Commonwealth ndetse ko n’u Rwanda n’ubu rugomba kuzitabira iyi mikino izabera i Birmingham mu Bwongereza muri Kanama uyu mwaka.

Intoranywa za Afurika (Africa Select)
Intoranywa za Afurika (Africa Select)

Yagize ati “Siporo ni kimwe mu bikorwa bya Commonwealth, ngira ngo muranabizi ko hari imikino tugomba kuzitabira izabera i Birmingham, ni umwanya mwiza rero wo guhura tukaganira ndetse no kwerekana ko siporo yacu na yo imaze gutera imbere ndetse ko tunayikoresha kugira ngo ibyarire inyungu Igihugu. Twahisemo Cricket nk’umwe mu mikino ifite aho ihurira na Commonwealth, bihurirana n’uko natwe dufite sitade mpuzamahanga ya Gahanga ifite n’aho ihurira cyane n’Igihugu cy’u Bwongereza. Ngira ngo murabizi ko no mu kuyubaka habayeho gufatanya n’abafatanyabikorwa bo mu Bwongereza, rero ibyo byose tukaba ari byo twagendeyeho tugira ngo tubihuze abantu baze baganire basabane barebe uko uyu mukino ukinwa ndetse n’uko umaze gutera imbere”.

David Andrew Seaman wari ugeze mu Rwanda bwa mbere asanga Cricket imaze gutera imbere ariko avuga ko hakenewe abatoza bagomba gukurikirana abana bakiri bato.

Intoranywa za Commonwealth ( Commonwealth Select) bifotozanya na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda ndetse n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'imikino muri Commonwealth
Intoranywa za Commonwealth ( Commonwealth Select) bifotozanya na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino muri Commonwealth

Ati “Aya ni amahirwe nabonye yo gusabana, ni inshuro yanjye ya mbere hano kandi ndimo gukunda u Rwanda. Mukeneye abatoza bagomba gukurikirana abana bakiri bato. Mbere na mbere haboneke abatoza noneho abakinnyi bazakura neza”.

Biteganyijwe ko bamwe mu bashyitsi bitabiriye CHOGM bakomereza ibikorwa bya siporo ku kibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Golf Nyarutarama (Kigali Golf Resort and Villas) kuri uyu wa Gatanu aho na ho bahakomereza ubusabane n’ibiganiro, ari nako baryoherwa n’umukino wa Golf.

David Andrew Seaman yasize umwambaro wa Arsenal nk'urwibutso muri Federasiyo ya Cricket mu Rwanda
David Andrew Seaman yasize umwambaro wa Arsenal nk’urwibutso muri Federasiyo ya Cricket mu Rwanda
David Andrew Seaman yitegura gukubita agapira (batting)
David Andrew Seaman yitegura gukubita agapira (batting)
Wari umukino urimo ihangana n'ubwo wari uwa gicuti
Wari umukino urimo ihangana n’ubwo wari uwa gicuti
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ahemba abitwaye neza
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, ahemba abitwaye neza
Minisitiri Munyangaju na Madamu Louise Martin mu kibuga cya Cricket hagati
Minisitiri Munyangaju na Madamu Louise Martin mu kibuga cya Cricket hagati

Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka