Hari abanyeshuri basigaye ku bigo bagize uruhare muri Jenoside muri Karongi - Ibuka

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Karongi butangaza ko abanyeshuri bakomoka mu bice byari byarafashwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi mu 1994, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kigo cya EAFO Nyamishaba no mu nkengero zaho muri Karongi, bitewe n’uko abo banyeshuri bagombaga kuguma ku ishuri no mu biruhuko.

Ingabire ashyira indabo ku rwibutso rw'abakozi n'abanyeshuri b'icyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside
Ingabire ashyira indabo ku rwibutso rw’abakozi n’abanyeshuri b’icyari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside

Abanyeshuri 33 nibo bivugwa ko bigaga mu ishuri ryigishaga ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba, EAFO Nyamishaba, bakomokaga mu bice byari byarafashwe n’Ingabo za FPR Inkotanyi, nk’uko byagaragajwe mu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi b’icyo kigo na ETO Kibuye, wabaye ku wa 23 Kamena 2022.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, avuga ko mu kigo cya Nyamishaba, habaye amateka ashaririye ku itariki 14 na 15 Mata 1994, akavuga ko abana bavukaga mu bice Inkotanyi zari zarafashe batajyaga mu biruhuko bagize uruhare mu kwica Abatutsi.

Ati “Kubera ko bumvaga ko aho bavuka hafashwe n’Inkotanyi, bakoze ubwicanyi cyane, kandi ababikoze ntibazwi irengero ryabo kuko bakomeje bahungira muri Congo. Nta wamenya niba barasubiye mu bice bavukamo n’ubwo n’ubu tutazi neza aho bavukaga.”

Habarugira avuga ko ubuyobozi bwa Ibuka bugiye gukorana n’izindi nzego mu gushaka amakuru, ku banyeshuri basigaraga mu ishuri rya Nyamishaba.

Ati “Tugiye gukorana n’izindi nzego mu gushaka amakuru ku banyeshuri basigaraga ku ishuri, tuzakorana na bagenzi bacu tumenye niba abagize uruhare muri Jenoside twamenya aho baherereye.”

Habarugira avuga ko abo banyeshuri bakoze Jenoside muri Nyamishaba no mu nkengero zaho, ariko bakaba barakomereje urugendo muri Zaire, aho bahungiye bigatuma hatamenyekana amakuru aberekeye.

Habarugira Isaac ukuriye Ibuka muri Karongi
Habarugira Isaac ukuriye Ibuka muri Karongi

Umwe mu bakozi bari i Nyamishaba, avuga ko mu banyeshuri 33 bari barasigaye mu kigo, babiri aribo yiboneye n’amaso ye mu bikorwa by’ubwicanyi muri Nyamishaba (Mupenzi na Ndahiro), uyu mutangabuhamya avuga ko atazi aho bavuka, icyakora ngo imiryango yabo yari yarakuwe mu byabo n’intambara hagati y’ingabo za Habyarimana (FAR) n’Inkotanyi.

Ingabire Dominique, umuyobozi wa IPRC Karongi, avuga ko bibuka abanyeshuri n’abakozi bari mu bigo bya ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko nko muri ETO Kibuye bamenye amazina y’abanyeshuri 11 n’abakozi 2 bishwe muri Jenoside, ariko muri EAFO Nyamishaba bakomeje gushaka abanyeshuri bahigaga kuko abo bazi ari 25.

Ibikorwa byo kwibuka abakozi n’abanyeshuri ba ETO Kibuye na EAFO Nyamishaba, ubu ayo mashuri yombi yahinduwe IPRC Karongi, byajyanye no gushyira indambo ku rwibutso rwanditseho amazina y’abakozi n’abanyeshuri b’ibyo bigo, hamwe no gushyikiriza inkunga igenerwa imiryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Bagenera inkunga imiryango y'abarokotse Jenoside
Bagenera inkunga imiryango y’abarokotse Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka