Burkina Faso: Abaturage bahawe iminsi 14 yo kuba bavuye ahagiye kubera imirwano

Abaturage bategetswe kuva mu duce tubiri duteganyijwe kuberamo ibikorwa bikomeye bya gisirikare, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba ku butaka bugera ku bilometero 13.000, mu majyaruguru n’amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Burkina Faso.

Iryo tegeko ry’igisirikare gisaba abaturage kwimuka muri utwo duce, rije nyuma y’uko ku itariki 11 Kamena 2022, inyeshyamba zagabye igitero aho hantu zisiga zishe nibura abaturage bagera ku 100, abandi ibihumbi barahunga.

N’ubwo igisirikare cyategetse abo baturage kwimuka mu rwego rwo kugira ngo bashobore kurindwa, ariko ngo nticyababwiye aho bagomba kujya. Ibyo bice abaturage basabwe kwimukamo, harimo igice gihana imbibi na Mali ndetse n’ikindi gice gihana imbibe na Benin.

Ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, Yves Didier Bamouni, umuvugizi w’igisirikare cya Burkina Faso yagize ati “Iminsi 14 ni yo abaturage bazahabwa yo kuba bamaze kugera ahantu hari umutekano. Ni ngombwa ko dushobora kubona uko dutandukanya inshuti n’abanzi”.

Bivugwa ko kugeza ubu, Ubuyobozi bwa Burkina Faso bugenzura 60% by’igihugu gusa, ahasigaye hose ngo ntibahagenzura, nk’uko byasobanuwe n’umuhuza uturuka mu Muryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS).

Mu cyumweru gishize yavuze ko Burkina Faso irimo guhura n’ibibazo bitandukanye harimo “kubura umutekano, ubufasha bw’abagira neza, ibibazo bya Politiki, umukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.

Guhera mu 2015, Burkina Faso ihanganye n’inyeshyamba zimwe zishamikiye ku mitwe ya al-Qaeda na ISIL (ISIS).

Iyo mirwano muri rusange imaze gutuma abaturage basaga Miliyoni 1.85 bava mu byabo muri Burkina Faso gusa, mu gihe imirwano n’iyo mitwe y’inyeshyamba imaze guhitana ubuzima bw’ababarirwa mu bihumbi mu gace ka Sahel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka