Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabaye ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022 muri IPRC-Huye, abanyeshuri basabwe kwirinda imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’.

Umuyobozi wa IPRC-Huye ashyira indabo ku rwibutso
Umuyobozi wa IPRC-Huye ashyira indabo ku rwibutso

Umuyobozi w’iryo shuri, Lt. Col. Dr. Barnabé Twabagira, yabwiye abanyeshuri ko iyo mvugo bamwe mu rubyiruko badukanye, bakoresha bari mu tubari idakwiye.

Yagize ati "Bamwe mu rubyiruko rw’ubu, hari igihe rujya mu kabare rukavuga ngo ruri kwibuka rwisana, bakabisanisha no kwibuka biyubaka. Iyo mvugo y’abato b’iki gihe ndagira ngo rubyiruko nk’abanyeshuri mujye muyirwanya kuko ivugitse nabi."

Yunzemo ati "Iyo tuvuga kwibuka twiyubaka, byumvikane ko ari ukwibuka tugakora ibikorwa byiza, bituzamura bikanazamura Igihugu cyacu."

Iyi mvugo n’aho ivugirwa byanamaganywe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Théodat Sibonyintore.

Yagize ati "Niba umurongo mugari uba watanzwe n’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu twemera, abandi bakabisanisha n’ibindi, ntabwo ari byo, nanjye ndabigaya rwose. Na bwo ni uburyo bwo gupfobya ibiba byagezweho cyangwa n’ibyo abantu baba bicaye bagatekereza, bifite umurongo mugari ureba Igihugu muri rusange.

Eva Masengesho wiga muri IPRC, we avuga ko ubundi imvugo kwisana urubyiruko rukunze kuyikoresha ruvuga cyane cyane kurya.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye (wambaye ikote ry'umukara) hamwe n'umuyobozi wa IPRC Huye bacana urumuri rw'ikizere
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye (wambaye ikote ry’umukara) hamwe n’umuyobozi wa IPRC Huye bacana urumuri rw’ikizere

Akosora urubyiruko rwadukanye iriya mvugo agira ati "Yego inshinga gusana bivuga gusubiranya ibyari byarangiritse, ariko u Rwanda aho rugeze ntabwo ari ukwisana, ni ukwiyubaka."

Abanyeshuri biga muri IPRC banahawe ubutumwa bubashishikariza kwiga bashyizeho umwete, hanyuma bakazanahanga udushya tuzabafasha gutera imbere, n’Igihugu kigatera imbere.

Banibukijwe ko hari amacakubiri batabigeraho, cyangwa banabigeraho bikaba byasenyuka, basabwa kurangwa n’urukundo.

Kwibuka muri IPRC-Huye byanajyaniranye no guha inka uwarokotse Jenoside wo mu Murenge wa Mukura, waherukaga Inka mbere ya Jenoside, nyamara iwabo bari bazitunze. Inka n’ikiraro bikaba byaratwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

IPRC-Huye yanahaye inka umubyeyi warokotse Jenoside
IPRC-Huye yanahaye inka umubyeyi warokotse Jenoside

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka