Biyemeje kurandura burundu Malaria bitarenze 2030

U Rwanda n’ibindi bihugu byiyemeje kurandura burundu Malaria n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), hagamijwe kurinda no kurengera ubuzima bw’abaturage, kugira ngo babeho mu buzima buzira izo ndwara.

Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga kuri malaria
Perezida Kagame yitabiriye inama ivuga kuri malaria

Ni nyuma y’imyanzuro yafatiwe i Kigali ku wa Kane tariki 23 Kamena 2022, mu nama mpuzamahanga kuri Malaria n’indwara zititaweho bihagije, zikunze kwibasira cyane abatuye mu bice bishyuha cyane by’Isi.

Ni gahunda kandi igamije kugera ku ntego zashyizweho n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), yo kurandura burundu indwara z’ibyorezo zititaweho muri 2021/2030.

Imibare itangazwa na WHO yerekana ko buri nyuma y’umunota umwe hapfa umwana azize indwara ya Malaria, kandi nyamara ishobora kwirindwa ikaba inavurwa igakira, mu gihe indwara zititaweho uko bikwiye, zibasira abasaga 1.700.000.000, biganjemo abari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Umuryango uteza imbere ibijyanye n’ubuzima by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (Novartis), watanze miliyoni 250 z’Amadorali y’Amerika muri gahunda yo kurwanya no kurandura burundu Malaria na NTDs.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Novartis, Vas Narasimhan, avuga ko mu myaka icumi ishize, habaye impinduka zikomeye mu kurwanya indwara zititaweho bihagije, ariko kandi ngo haracyari byinshi byo gukora.

Ati “Novartis izakomeza gushyira imbaraga mu gutuma indwara z’ibyorezo zititaweho zidakomeza kurangwa ku Isi. Dushingiye ku myanzuro yafatiwe i Kigali, twiyemeje gushora miliyoni 250 z’Amadorali ya Amerika, tugamije kwihutisha gahunda yo kurandura izi ndwara z’ibyorezo bikomeje kubabaza no guhangayikisha za miliyoni z’abantu batuye Isi.”

Perezida Paul Kagame wifatanyije n’abitabiye inama mpuzamahanga kuri Malaria, yavuze ko muri iki cyumweru umuryango wa Commonwealth uziha intego yo kuba waranduye malaria mu mwaka wa 2030, ariko kandi ngo hakenewe ubufatanye bwa buri wese kugira ngo iyo ntego igerweho.

Yagize ati “Kimwe mu by’ingenzi bikwiye gukorwa, ni ugushyigikira gahunda yo gukusanya inkunga ya Global Fund, izaba ikozwe ku nshuro ya 7. Uyu munsi hemejwe gahunda yiswe Kigali Declaration on NTDs, igamije gushyigikira gahunda y’izo ndwara ya WHO yo mu mwaka wa 2030”.

Akomeza agira ati “Hari byinshi tugikeneye gukora, kugira ngo ibihugu byose bya Afurika byishakemo ubushobozi bwose bushoboka, mu kugera ku buvuzi bufite ireme. Iki ni ikintu cy’ibanze mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abafatanyabikorwa bacu. Niba hari ikintu kimwe iki cyorezo cyatwigishije, ni uko guhuriza hamwe ibikorwa na gahunda bidufasha kugera kuri byinshi”.

Prince Charles
Prince Charles

Igikomangoma Charles Philip na we wari witabiriye iyo nama, yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ari kimwe mu ntandaro zo kwiyongera kwa Malaria hamwe NTDs, kandi ngo abagize Commonwealth bakwiye guhangana nazo.

Ati “Nk’umuyobozi muri UK, nkomeje gushyigikira gahunda zirebana no guhangana n’indwara ya malaria. Ikindi tugomba kumenya ni uko iyo indwara zititaweho uko bikwiye nazo ari ikibazo, ni indwara zigaragara mu bihugu 46 mu bihugu 54 bigize Commonwealth, ni ukuvuga 2/3 byaho izo ndwara ziri ku Isi”.

Yongeraho ati “N’ubwo hari byinshi byagezweho mu birebana n’indwara ya malaria kuva mu mwaka wa 2000, hari impungenge ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, dusabwa gukora byinshi kurushaho, kugira ngo tugere ku byo twifuza. Nyuma y’iyi nama hakenewe gushora imari mu miti ivura malaria ndetse n’inkingo zayo”.

Muri iyi nama kandi ibihugu bigaragaramo indwara ya Malaria byiyemeje gukusanya asaga 2.100.000.000 y’Amadorali ya Amerika, hagati y’umwaka wa 2021/2023 yo gushyigikira gahunda ya Global Fund yo kurwanya iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka