Byanshenguye kubona aya mashusho n’inzibutso nyinshi za Jenoside - Boris Johnson

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM), tariki 23 Kamena 2022 yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, asura ibice bigize urwibutso, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye ndetse ashyiraho n’indabo ku rwibutso.

Minisitiri w’Intebe yeretswe kandi amashusho yerekana ubukana Jenoside yateguranywe, ndetse n’ubugome yakoranywe mu 1994. Ayo mashusho kandi yerekana uburyo abarokotse Jenoside biyubatse nyuma y’amateka ashaririye bari bamaze kunyuramo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 yakuwe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali.

Ubwo Minisitiri Boris Johnson yasuraga uru rwibutso, yakiriwe n’Umuyobozi w’Umuryango Aegis Trust, Freddy Mutanguha, hari kandi na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kiba muri uru rwibutso, avuga ko yiboneye n’amaso ye ibihe bishaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Byanshenguye kubona aya mashusho, n’inzibutso nyinshi za Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoranywe ubukana kandi udashobora kubonera igisobanuro.’’

Ubutumwa Boris Johnson yanditse ubwo yasuraga urwibutso
Ubutumwa Boris Johnson yanditse ubwo yasuraga urwibutso

“Ndashimira abanyakiriye ku rwibutso rwa Kigali bansobanuriye neza akaga k’ibyabaye. Tugomba gukora buri byose dusabwa kugira ngo ikiremwamuntu ntikizongere guhembera urwango rungana rutyo.’’

Ni kenshi amahanga apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko kuba hari inzibutso ni kimwe mu bituma abashyitsi babashije gusura u Rwanda bagasura Inzibutso bituma bemera ndetse bagashengurwa n’ubukana Jenoside yateguranywe, maze bagatahana intego yo gusobanurira bagenzi babo amateka nyayo yaranze u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka