Niba nta gikozwe, buri minota itatu umugore umwe azajya yicwa na Kanseri muri 2030

Impuguke mu buvuzi zivuga ko ugereranyije, umugore umwe azajya apfa azize Kanseri y’inkondo y’umura muri buri minota itatu mu mwaka wa 2030, niba hatagize igikorwa ubu.

Mu rwego rwo guhashya icyo cyago, inzobere mu by’ubuvuzi zari zitabiriye inama ya CHOGM, zisaba za Guverinoma gukomeza ingamba zigamije guca burundu iyo kanseri mu bihugu by’ibinyamuryango bya ‘Commonwealth’.

Muri iki cyumweru, abashakashatsi, abategura gahunda za Leta, abarimu muri za kaminuza, abakora ubuvugizi, abagize sosiyete sivile ndetse n’abanyapolitiki batandukanye, baratranye baganira ku bibazo biriho muri iki gihe, ibyihutirwa kurusha ibindi, uburyo bwakoreshwa mu kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura mu bihugu by’ibinyamuryango bya Commonwealth.

Tariki 21 Kamena 202, mu nama ya ‘Commonwealth Women’s forum’ yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ibijyanye no kurwanya Kanseri y’inkondo y’umura, kumenya iyo ari yo, ibibazo bihari, amahirwe ahari”, hagarutswe ku kureba amahirwe ahari mu kongera uruhare rw’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi, mu gukora ubuvugizi mu bijyanye no kurwanya iyo kanseri.

Dr Ruth Kattumuri, Umwe mu bayobozi bo mu bunyamabanga bwa Commonwealth, yavuze ko kanseri y’inkongo y’umura ari imwe mu zivurwa zigakira, ariko ko hari ibihugu bigira ibibazo byo kudashobora kuyipima, kuyikingira n’ibindi.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko urugendo rwo kurandura burundu iyo kanseri rugenda gahoro, bitewe n’uko ibihugu bifite amikoro make bihura n’ibibazo byo kubona ibikoresho byo gusuzuma iyo kanseri ndetse no kuyikingira. Kuri ibyo bibazo hiyongeraho akato n’amakuru atari yo bijyana na kanseri y’inkondo y’umura nabyo biri ku rwego rwo hejuru. Kugira ngo ibyo birangire bisaba ko za Guverinoma zigira icyo zikora harimo gushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo, kwigisha sosiyete, no gukemura ibibazo bihari n’ibindi”.

Nk’uko bisobanurwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima, n’ubwo kanseri y’inkondo y’umura iri mu zishobora kwirindwa no kuvurwa, ariko hari ibibazo bituma idacika burundu. Muri ibyo bibazo, harimo kubura serivisi z’ubuvuzi zikwiye, akato ndetse n’amakuru ku byerekeye iyo ndwara aba adahagije ku baturage.

Inzobere zivuga ko gukingira kanseri y’inkondo y’umura no kugira ibikoresho biyipima ari bimwe mu byafasha kuyirandura burundu. Gusa kugeza mu 2020, abakobwa 13% bafite hagati y’imyaka 9–14 nibo bari bamaze gukingirwa iyo kanseri ku rwego rw’Isi.

Mu myanzuro yafashwe muri iyo nama, harimo gukemura ikibazo kijyanye n’ibikoresho byo gupima kanseri y’inkondo y’umura, ndetse no kuyikingira kugura ngo icike burundu.

Undi mwanzuro uvuga ko bitarenze umwaka wa 2025, abakobwa bose bafite imyaka 13 y’amavuko, bo mu bihugu bya Commonwealth bagombye kuba barakingiye kanseri y’inkondo y’umura.

Ikindi ngo hagomba kubaho ishiroramari rigamije kurwanya iyo kanseri ku rwego rw’ibihugu, bijyanye na gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima (WHO), mu kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura ndetse na gahunda z’Umuryango w’Abibumbye z’iterambere rirambye mu 2030.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka