Ikipe ya AS Kigali yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0
Mu minsi ibiri Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko basanzemo ibibazo byinshi bijyanye n’ibikorwa remezo, ndetse ko bagiye kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke, kuko bishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe 2022, umugabo w’imyaka 65 n’umugore we w’imyaka 72 b’i Rusatira mu Karere ka Huye basanzwe bapfuye, bari mu gitaka ndetse no mu byatsi byamanuwe n’umuvu.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yageze i Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, u Rwanda rwizihije umunsi ngarukamwaka w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, uzwi nka ‘Commonwealth Day 2022’.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, hamwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, batashye ibikorwa remezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu, watewe inkunga n’Ubwami bw’u Bubiligi.
Umugabo witwa Mugiraneza Innocent w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Rutamba, Akagari ka Rugimbu, Urenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, nyuma y’uko bari bamaze kubona umurambo w’umugore we, Nyirambabariye Gaudelive w’imyaka 50, wari wuzuye ibikomere.
Mukeshimana Vestine wo mu Kagari ka Kamanyana mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, amaze imyaka ibiri anyagiranwa n’abana be bane, nyuma y’uko imodoka igonze inzu ye igasigara ari ikirangarizwa ikibazo nticyakemuka, akaba asaba kurenganurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage batuye umujyi wa Ruhango, ahanyuraga imihanda y’amabuye, kwitegura kuvugurura inzu zabo igihe ayo mabuye arimo gukurwamo, ngo hashyirwemo kaburimbo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo 6,975.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu, tariki ya 11 Werurwe 2022 yafashe Jean Claude Ndaribitse w’imyaka 37, agiye guha ruswa y’Amafaranga ibihumbi bitanu (5000) Umupolisi. Ibi byabereye mu muhanda Musanze - Rubavu, mu Mudugudu wa Kabari, mu Kagari ka Nyamikongi, Umurenge wa Kanzenze.
Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, abantu babiri bahasiga ubuzima ako kanya. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yorodani, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Ntamwemezi Jean Baptiste w’imyaka 48. Ubwo yari (…)
Abantu bagera kuri 40 biganjemo abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto mu Murenge wa Tabagwe, bavuga ko bambuwe n’uwari wabijeje kubigisha amategeko y’umuhanda none umwaka ukaba ugiye gushira batamubona.
Mu turere twa Huye na Nyaruguru, ingo zari zibanye nabi kimwe n’abarokotse Jenoside hamwe n’ababiciye ababo hanyuma bakaza kwiyunga babifashijwemo n’umuryango AMI, bateye ibiti by’imbuto zizabafasha kutabyibagirwa.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze yatsinze Etincelles igitego 1-0, bituma ikomeza kwizera igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka irenga 25
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwateguye amasomo y’ururimi rw’amarenga ku baganga n’abandi bakozi bahura n’abarwayi. Abaganga bakorera mu bitaro bya Gisenyi batangarije Kigali Today ko mbere yo guhabwa amasomo y’ururimi rw’amarenga bari bafite ikibazo cyo kuvugana n’abarwayi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona uhuza Mukura VS na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino wo kwishyura ugiye guhuza amakipe yombi nyuma y’uko mu mukino ubanza ikipe ya Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 kuri sitade ya Kigali. Bwari ubwa mbere APR FC (…)
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zo muri batayo ya 9 zikorera ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA) zavuye ku buntu abaturage bo mu Karere ka Bossembele, mu rwego rw’ubufatanye bw’abaturage n’ingabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7, bakaba babonetse mu bipimo 6,565.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire (Statistique), irafata rutemikirere yerekeza i Alger muri Algeria aho igiye guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika mu mikino y’abakozi.
Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino ibiri ibanziriza imikino yose y’umunsi wa 21 yose yaranzwe no kurangira amakipe anganyije.
Ku nshuro ya mbere mu Rwanda no muri Afurika hahembwe ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Umuhango wo guhemba ibyo bigo wabereye i Kigali tariki 11 Werurwe 2022, uteguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu (…)
Ikinyamakuru France Football gitegura ibihembo ngarukamwaka bya Ballon d’Or bihabwa abakinnyi bahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi cyahinduye uburyo ndetse na bimwe mu bigenderwaho mu itangwa ry’ibi bihembo.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa nyafurika rya BAL 2022, REG BBC itsinzwe na Dakar Université Club Basketball (DUC) ku manota 92 kuri 86, bituma REG ikomeza gutegereza itike.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri batatu bahize abandi, mu basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri. Ni mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo, wabaye ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022. Ibihembo Banki ya Kigali yashyikirije abo banyeshuri bahize abandi, (…)
Inkuru zasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko uwabaye Perezida wa Zambia mu myaka ya 2008-2011, Rupiah Banda, yitabye Imana.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 8,240.
Mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’Intagamburuzwa za AERG, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangije ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kurengera abaguzi, maze abaturage berekana ibibazo bafiite biri muri serivisi zitangwa n’ibigo by’itumanaho.
Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku muco mu mashuri, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, Minisiteri y’Uburezi yongeye kwibutsa ko gutoza umuco abana ari inshingano z’abarezi n’abayobozi.
Ni uburwayi bukunze gufata urwara rw’igikumwe mbere y’uko bwadukira izindi, cyaba icyo ku birenge cyangwa intoki. Akenshi bukunze gufata inzara z’ibirenge.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ku wa Kane tariki ya 10 Werurwe 2022, ryahuguye abakozi 519 bakora mu isoko rya Musanze (Musanze Modern Market) no mu Bitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko ibikorwa byo kugeza amashanyarazi y’imirasiye y’izuba mu nkambi hirya no hino mu gihugu, byahinduye ubuzima bw’impunzi kandi bikarushaho kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma burifuza ko ishuri rikuru rya PIASS ryabakorera ubushakashatsi butanga umuti, ku gituma abantu bafashwa ntibatere imbere, bakaguma mu bukene.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, aratangaza ko Igihugu cye kiyemeje gufasha urubyiruko rw’u Rwanda mu mishinga itandukanye irimo n’iy’ubuhinzi by’umwihariko ku bakobwa babyariye iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abakozi bako kujya baganira kuri Ndi Umunyarwanda, kugira ngo bungurane inama kandi banoze ubusabane, kuko kubikora ari nko gusenga Imana, kandi kuko uwujuje indangagaciro z’Ubunyarwanda aba ari nta busembwa afite.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yibukije abayobozi mu Karere ka Gatsibo, cyane cyane inzego zegereye abaturage, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagakumira ibiza kuko iyo bidakozwe biteza umutekano mucye.
Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bavuga ko bashima umuhate rwakoresheje mu guhashya icyorezo cya Covid-19, ndetse intambwe yo kuzahura ubukungu ikaba igaragara.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, ntiyumva ukuntu Akarere ka Nyagatare kabonekamo umusaruro mwinshi w’ibihingwa ndetse n’umukamo mwinshi w’amata ariko kakarenga kakagira abana bagwingira.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyoa, aho abakinnyi batemerewe gukina
Mu gihe hasigaye igiye cy’amezi atarenze atatu kugira ngo umwaka wa 2021-2022 w’ubwisungane mu kwivuza urangire, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nitwo twa nyuma mu gutanga mituweli.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7, bakaba babonetse mu bipimo 6,120.
Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.
Perezida Paul kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Bénin, Aurélien Agbénonci.
Ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda basinyanye amasezerano yo guhuza imbaraga mu kuzamura umupira w’abakiri bato
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), tariki 10 Werurwe 2022, cyatangaje igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko muri Gashyantare 2022, aho igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi, kikagaragaza ko byiyongereyeho 5.8%.
Mu Karere ka Nyarugenge hatangijwe Icyumweru cy’Ubujyanama ku nsanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza, ishyira umuturage ku isonga mu mitangire ya Serivisi”.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma ikomeje gushakisha ahaboneka ingufu zunganira izisanzweho, aho Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire, hamwe na gaz yakoreshwa mu modoka zisimbura izikoresha lisansi (essence) na mazutu.