Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ishuri ry’imyuga, rimaze imyaka icyenda ryubakwa n’uruganda rwa Bralirwa, ariko rikaba ryarananiranye kuzura.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 6,597. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 buherutse kugaragaza abasirikare batatu buvuga ko bafatiwe mu mirwano iheruka yabahuje n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Tariki 14 Mata 2022, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Bwongereza ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira n’abasaba ubuhungiro bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe mu bazakirwa muri iyi gahunda, bazacumbikirwa mu nyubako ya Hope Hostel yahoze yitwa One Dollar.
Muri tombola y’amatsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2023, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Senegal.
Ku wa Mbere tariki ya 18 Mata, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu, bakurikiranweho gucura umugambi no kugerageza kwiba Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Musange riherereye mu Murenge wa Musange, akagari ka Masizi, umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora igisenge akiba (…)
Mu gihe kingana n’icyumweru, umubyeyi twahisemo kwita Uwimana (izina ritari irye ku bw’umutekano we), yafashwe ku ngufu n’agatsiko k’abicanyi b’interahamwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo gishinzwe Amazi muri Singapore (Singapore’s National Water Agency,PUB), agamije kwagura imikoranire no gusangira ubumenyi ku micungire y’amazi no kuyakwirakwiza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kivuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwamamaza imuti n’inyunganiramirire atabiherewe uburenganzira, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko imirenge ikora ku muhanda uhuza Akarere ka Bugesera, Nyanza na Ngoma, barishimira ko watumye barushaho guhahirana n’abaturanyi babo.
Ikipe ya Kiyovu Sports ntibashije kurenga imikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na Marine FC mu mukino wo kwishyura wabereye i Nyamirambo
Ukraine n’u Burusiya byatangaje ko hari intambara ikomeye mu gice cy’uburasirazuba bwa Ukraine cyitwa Donbas guhera ku wa mbere, ariko u Burusiya bwongeraho ko hari n’ibisasu birimo kubuterwaho biturutse muri Ukraine.
Imiryango yabuze abayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, biciwe mu ruganda rwa CIMERWA rukora sima, ruherereye i Rusizi, mu mpera z’icyumweru gishize bibukiye ku mugezi wa Rubyiro abo bantu bishwe bakajugunywamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushishikariza abana babuze imiryango yabo gukorana n’itangazamakuru kuko rifasha, bukaba bwabitangaje nyuma y’uko Uwamahoro Angélique uzwi nka Munganyinka, abonye umuryango batandukanye mu myaka 28 ishize anyuze muri iyo nzira, ababyeyi bakaba bari baramaze kwakira ko yapfuye.
Mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu Rwibutso rw’i Mwulire mu Karere ka Rwamagana ku wa 18 Mata 2022, Umuryango Ibuka wasabye Leta gusuzuma impamvu abari bafungiwe Jenoside barimo gufungurwa ntibongere kugaruka gutura aho bakoreye ibyaha.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwandamuri rusange bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022 ubuyobozi n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ubuyobizi bw’ikipe ya APR FC binyuze ku muyobozi wayo, Lt General Mubarakh Muganga, bwavuze ko kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, ari mu bihano bishobora no gutuma asezererwa kubera imyitwarire mibi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Mata 2022 mu Rwanda nta muntu mushya wabonetse wanduye Covid-19, ibipimo byafashwe ni 3,091. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.
Umunyabigwi w’Umuholandi wakiniye ikipe ya Manchester United ari umunyezamu Edwin Van der Sar yavuze ko Sadio Mane akwiriye kuba yahabwa Ballon d’Or ya 2022 mu gihe benshi bari guha amahirwe Karim Benzema.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nocodème Hakizimana, aremeza abafite ubumuga bw’uruhu biteguye guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu myaka iri imbere.
Abunganira Leta mu mategeko barasaba ko bajya bagenerwa igihembo (amafaranga y’ikurikirana rubanza) igihe batsinze urubanza, nk’uko bigenda ku bandi banyamategeko bigenga, bayagenerwa iyo batsinze imanza.
Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Ruramira by’umwihariko abarokokeye ku cyuzi cya Ruramira, barifuza ko hashyirwa ikimenyetso nk’ahiciwe Abatutsi benshi, ndetse bamwe bakajugunywamo.
Bamwe mu bafite utubare duciriritse mu Karere ka Rulindo, bahangayikishijwe n’igihombo bakomeje guterwa n’icyo bise akarengane barimo gukorerwa, aho bishyuzwa imisoro y’imyaka ibiri bamaze muri Covid-19 kandi utubare twari dufunze.
Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, baratangaza ko gusura Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku Mulindi w’Intwari, bizabafasha kwesa imihigo, kuko bize uko izahoze ari Ingabo za RPA zakoresheje ubwitange no kwihangana no kugira intego, zigatsinda urugamba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.
Perezida Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, yageze muri Sénégal, akaba yari ahanyuze avuye mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga muri Barbados.
Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kanamugire Remy, yasabye inzego za Leta zibifitiye ububasha gukurikirana abantu bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’abayikoze bataraburanishwa ubu bacyidegembya, akaba yatanze urugero ku Murenge wa Kibumbwe ufite abagera kuri 32 barebwa (…)
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu biratangaza ko hari amahirwe menshi atandukanye, mu kuba Perezida Kagame yarasuye ibihugu bya Jamaica na Barbados, nka bimwe mu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza uzwi nka Commonwealth.
Kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2022, itsinda ry’abapolisi 80 riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana, ryahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho abo bapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iragaragaza ko ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abantu babiri banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo 3,416 byafashwe hirya no hino mu gihugu. Abanduye uko ari babiri ni ab’i Kigali. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba (…)
Ikipe ya APR FC itsinze Bugesera FC igitego 1-0 gitsinzwe mu minota y’inyongera, bituma APR FC isubira ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa kwa Kiyovu Sports
Mu Rwanda hari uduce tunyuranye tubumbatiye amateka y’igihugu yo ku bw’Abami, ahenshi hagenda hitirirwa amazina abiri akomatanye, urugero ni ahiswe ‘Rwabicuma na Mpanga’ mu Karere ka Nyanza, ‘Butamwa na Ngenda’, ‘Burera na Ruhondo’, ‘Nkotsi na Bikara’ n’ahandi.
Nyuma y’igihingwa cya Cheer Seed, ubu mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Mugesera hadutse ikindi gihingwa cyitwa Bitter Melon, gicuruzwa mu bihugu by’i Burayi ariko kikaba kitaramenyekana mu Rwanda, ku buryo n’abakozi bagihinga bakanarinda imirima batinya kuryaho.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, yafashe abagabo batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wacuruzaga Mobile money.
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Tennis ikinirwa ku muhanda muri Barbados, aho ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye ubutumwa abapolisi 240 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya babiri, bakaba babonetse mu bipimo 5,073. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, nibwo hamenyekanyekanye inkuru y’incamugongo mu muryango wa siporo, yo gutabaruka kwa Nshuti Yves wari umunyezamu wa Rutsiro FC wazize impanuka, akaba yari afite myaka 26 y’amavuko.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Barbados, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022, yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Sandra Mason.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru u Burusiya bubinyujije mu nzira za diplomasi, bwandikiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ibindi bihugu byose, bumenyesha ko intwaro zirimo kohererezwa Ukraine zizatuma habaho ingaruka zitaramenyekana ku mutekano w’Isi.
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, hari abarokotse Jenoside b’abakene batari bake usanga bavuga ko bishimira ubufasha Leta ibaha mu rugendo rwo kwiyubaka, ariko ko inzu batujwemo zamaze gusaza nyamara nta bushobozi bwo kwisanira cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite.
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abakozi bunganira Akarere mu gucunga umutekano bazwi nka DASSO ku kwirinda no kurwanya inkongi, bahuguriwe mu nzu iberamo inama y’Akarere ka Nyabihu, iherereye mu Murenge wa Mukamira, Akagali ka (…)
Uburyo Stanislas Simugomwa wakoraga muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo yicwe, byatumye abura uko ahungira ahitwaga muri CND ariho hari hafi, biba ngombwa ko ajya i Kabgayi.
Mu mikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsinze Gorilla naho Mukura na Gicumbi nazo zitsindirwa hanze
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, aramara impungenge abagize uruhare muri Jenoside, bakabegera bakabasaba imbabazi kuko biteguye kuzitanga ahubwo babuze uwo baziha.
Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, icyo cyemezo ngo kikaba kigomba gutangirana n’igihembwe cya gatatu, biteganyijwe ko kizatangira ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbiye, Twagirayezu Gaspard, yamaganye imvugo irimo kugaragara muri bamwe mu rubyiruko, bavuga ko kuba muri Jenoside batari bariho, ngo ibyo kurwanya abapfobya Jenoside bitabareba.
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 8 ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof. Faustin Archange Touadéra, mu rwego rwo gushimirwa imbaraga bagaragaje mu gufasha kugarura amahoro n’umutekano (…)