REB yemeza ko hamaze kuboneka 95% by’abarimu bakenewe

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) ushinzwe abarimu, Leon Mugenzi, avuga ko mu barimu bakenewe mu gihugu hose, hamaze kubone 95% n’abasigaye bakaba bagenda baboneka habanje gukorwa ibizamini, ibyo ngo bikazongera ireme ry’uburezi.

Leon Mugenzi/REB
Leon Mugenzi/REB

Yabitangaje mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio tariki ya 30 Gicurasi 2022, aho yavuze ko n’abayobozi bo mu bigo by’amashuri abanza bagera ku 4000 bose bamaze gushyirwa mu myanya.

Impamvu Mugenzi atanga yo gukoresha ibizamini abarimu ni ukugira ngo barebe ubumenyi bafite mu kazi bagiye gukora, hagamijwe rya reme ry’uburezi.

Mu mwaka washize wa 2021, Abarimu barenga ibihumbi 54 bakoze ibizamini by’akazi ndetse babanza no guhabwa amahugurwa abategura neza kwinjira muri ako kazi.

Ati “Abarimu bashyirwa mu myanya buri gihe kubera ko haba habayeho gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abana, niyo mpamvu buri mwaka tugerageza kureba uko twakoresha ibizamini tugashyira abarezi mu myamya”.

Avuga ko bamaze kubona abarimu barenga ibihumbi 100 mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ubu bakaba barimo gukora isuzuma no kugenzura neza niba abarimu bafite ubushobozi bwo gutanga ubwo bumenyi.

Abarimu bamaze kuboneka kugeza ubu ni 95%, haracyabura 5% kugira ngo umubare w’abifuzwa bose baboneke.

Mugenzi avuga ko REB igenda ikurikirana icyuho kigaragara mu mashuri, cyane cyane aho abarimu bagenda mu kandi kazi, ikagenda ibasimbuza mu gihe banze kujya gukorera kure y’imiryango yabo.

Avuga kandi ko ubu abarimu bose basaga ibihumbi 44,000 bamaze gushyirwa mu myanya mu gihe cy’umwaka umwe, kugira ngo bigabanye ubucucike mu mashuri kuko byibura ishuri ryagombye kuba ryigamo abana 30 gusa.

Hari ibigo by’amashuri abanza bigifite abayobozi b’agateganyo, kuko hataraboneka ababitsindiye ngo bajye mukazi.

Abatsinze bafashijwe kujya mu kazi ni 635 mu bigo by’amashuri abanza, bahawe amahugurwa kugira ngo bajye mu nshingano bazi n’icyo bagiye gukora.

Gushaka abarimu ni igikorwa ngarukamwaka kuko baba bakenewe, ariyo mpamvu hategurwa uburyo bwo gukora ikizamini.

Ku itariki 3 Kamena 2022 bose bagomba kuba barangije gusaba akazi binyuze muri system, ari abize uburezi n’abatarabwize bafite icyiciro cya kaminuza.

Ikizamini kizaba tariki ya 27 Kamena kugeza ku ya 30 Nyakanga, tariki ya 8 Nyakanga 2022, nibwo abazaba bakoze ikizamini bazabona amanota yabo bakamenya ko batsindiye kujya kwigisha, nk’uko REB ibitangaza, ibyo bikazakemura burundu ikibazo cy’ibura ry’abarimu gikunda kuvugwa.

Harateganywa no kuzakomeza kugabanya umubare w’abana mu ishuri bakava kubana 31 bakegera kuri 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twakoze ikizami uyu mwaka was 2023 none bamwe babonye ibigo byaho bazakorera twebwe dutegereze ese natwe tuzakabona kuko harabo tunganya amanota bakabonye mwagira icyo mutubwira

Abimana primitive yanditse ku itariki ya: 26-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe?Twifuzaga ko mwadutangariza imyanya ikeneye abarimu kuri buri post bityo buri muntu akareba niba amanota yabonye amuha icyizere.
Murakoze.

Elias yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Nibyiza rwose gushyira abarimu mu myanya kare mbere yitangira rya mashuri kuko bituma abanyeshuri batangira umwaka neza ntabukererwe bushingiye kwibura ryabarimu bakomereze aho.Uyumwaka abarimu bakenewe nibangahe? byaba byiza bagiye babitangaza mbere yogutanga ibizami. Murakoze.

theoneste yanditse ku itariki ya: 15-07-2022  →  Musubize

Njyewe numva gushyira abarimu mukazi batarize uburezi aribyo bituma wumva mumashuri hahora havugwamo abarimu basambanya abanyeshuri kuko nta touch ya methodology abafite kndi baba banabangamiye abanyeshuri bize uburezi badafite akazi murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka