Abarokotse Jenoside ntibakwiye gukomeza gusaba imbabazi ababahisha amakuru – IBUKA
Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Rugero Paulin, asanga abayirokotse bakwiye kurekera aho gusaba imbabazi abazi aho abishwe muri Jensoide bajugunywe, kubera ko birambiranye.

Komiseri Rugero yabitangarije mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, ahibukwaga Abatutsi basaga 6000 baruhukiye mu rwibutso rwaho, ahanashyinguwe imibiri yabonetse irimo n’uw’umwana w’umuhungu wabonetse mu murima w’umuturage, amakuru ye akaba yari yarakomeje guhishirwa.
Komiseri Rugero avuga ko kuba uwo mwana yari mu murima w’umuturage kandi usanzwe uhingwa, hakaba hashize imyaka 28 Jenoside ibaye nta makuru ye, bigaragaza ko abayigizemo uruhare badashaka gutanga amakuru.
Ibyo ngo bivuze ko n’abarokotse Jenoside bakwiye kureka gukomeza kubapfukamira bayabasaba, kuko abayasabwa badateze kuyatanga ahubwo azajya aboneka yenda bibabye ngombwa.
Agira ati “Ndasaba abacitse ku icumu kudakomeza gupfukamira bariya batahigwaga, badateze kutwumva nyuma y’imyaka 28 nta cyiza kizabavamo ngo mukibone. Uriya mwana aho bamushyinguye hari hazwi n’abantu, uwo murima bahinga ni uwa kanaka ni urugo rwari ruhari, nyuma ya Jenoside hari abantu ntacyo bavuze”.

Yongeraho ko nta handi hazakurwa amakuru uretse gukurikirana uwo nyir’umurima kandi ko bidakwiye gufatwa nko guhembera umujinya, kandi aho ibintu bigeze abarimbuye imiryango y’Abatutsi bakwiye kujya bavugwa mu gihe cyo kwibuka.
Avuga ko kuba Inkotanyi zarasabye abarokotse kubabarira babikoze nta gahato, kuko bumviraga umuyobozi mukuru w’Igihugu, usaba ko Abanyarwanda baba umwe kandi ko ibikomere byo ku maso bya benshi byakize, ibikomere ku mubiri biravurwa kubera kubabarira.
Agira ati “Igikomere dufite ni ingengabitekerezo ya Jenoside ihangayikishije abarokotse, kuko hari umuntu w’ino udashobora kuhagaruka umwaka ugashira, ariko dukwiye gufatanyiriza hamwe tukarwanya abakomeje kuyikwirakwiza”.

Senateri Senateri Bideri John Bonds wari waje kwifatanya n’Abanyaruhango Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatusti bazize Jenoside mu Murenge wa Kabagari, yihanganishije abarokotse ashishikariza abafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside, kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Senateri Bideri avuga ko ubushake bwa politiki y’Igihugu na Leta nziza bitanga icyizere cy’uko ibyabaye bitazongera kubaho, kuko hashyizweho amategeko akumira Jenoside kandi yubaka Abanyarwanda aho kubacamo ibice.
Agira ati “Iyo tugiye mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga ryacu, hashyizwemo n’amahame remezo atandatu hagamijwe gukemura ibibazo by’ingutu Igihugu cyanyuzemo, kubera Politiki mbi yaciyemo ibice Abanyarwanda igaheza bamwe ishyira imbere abandi”.
Yongeraho ko ayo mahame remezo anakurikiranwa na Sena ireba uburyo yubahirizwa, ari naho ahera agaragaza ko ibyabaye bitazongera kubaho, kuko ayo mahame yubahirizwa, kandi ko abagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside nko gutema no kwangiza amatungo n’imyaka bihanirwa.

Senateri Bideri avuga ko kuba hari abakomeje kwitwaza ko Jenoside yatewe n’impanuka atari byo, kuko kugira ngo ikorwe bigirwamo uruhare na Leta, hakabaho no kuyihakana ari nako byagenze mu Rwanda.
Agira ati “Ntabwo indege yari guhanurwa ngo mu isaha imwe abaturage imisozi yose batangire kwica abaturanyi babo, byari byarateguwe.Ubu abahakana ni abari abasirikare n’abayobozi no kubishyira mu banyamahanga aho bari ngo basibanganye ibimenyetso, bikaba ari umukoro wacu twese kubahakanya”.
Avuga ko guhakana Jenoside biba bigamije kuyisobanura mu nyito zitandukanye ngo bikureho icyaha, haba abari imbere cyangwa hanze y’Igihugu, abo bakaba bakwiye kubarwanya mu mugambi wabo bafite banifuza ko Jenoside yakongera ikaba.
Agira ati “Bimwe mu byo dukwiriye gukora harimo gukurikirana abakoze Jenoside, kandi turi kubishishikariza n’abashingamategeko mu bindi bihugu, kugira ngo dufatanyirize hamwe kureba uko abasize bakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera”.
Ati “Tugomba kandi kuvuguruza ibyo abagoreka amateka bavuga binyuze mu bihangano n’inyandiko, tukanasaba abataragize uruhare muri Jenoside gukomeza kwitandukanya n’abafite ingengabitekerezo yayo”.

Asaba kandi gukomeza kunga ubumwe kugira ngo ibyagezeho bidasubira inyuma, kandi hari icyizere cy’uko bizakomeza gukoprwa neza.
Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka biyubaka, abagize imiryango y’abarokotse Jenoside mu Kabagari baremeye imiryango ibiri y’abarokotse batishoboye babaha inka ebyiri.
Ohereza igitekerezo
|