Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.
Ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, Ikigo gikora ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije cyitwa SAFIRUN cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa SAFIRUN Super App buzajya bufasha ababukoresha kubona inyungu ya 10% igihe babukoresheje.
Inzego z’ubuzima n’abikingije urukingo rwa Covid-19 rushimangira baravuga ko nta ngaruka zidasanzwe rutera, haba ku kuba rwakwica abantu cyangwa kubuza abagabo kubaka urugo igihe cyo gutera akabariro.
Aborozi bo mu nzuri za Gishwati baravuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo utakibasha kugezwa ku makusanyirizo, kubera kwangirika kw’imihanda yo muri ibyo bice yatumye amata atakibasha kugezwa ku makusanyirizo no ku ruganda rwa Mukamira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu
Muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki z’Igihugu n’abazituriye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyikirije abatuye mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza muri UEFA Champions League PSG yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0, Kylian Mbappé wagitsinze yavuze ko imikino bari gukina n’iyi kipe imwifuza ntacyo izahindura ku hazaza he.
Amafaranga yoherezwa mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu buciriritse, aturutse mu bihugu byo hanze yariyongereye muri 2021, aho yiyongereyeho miliyari 589 z’amadolari ya Amerika, angana n’ijanisha rya 7.3%, ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020.
Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Mutasem Almajal, kuri wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 202, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari i Malakal mu Ntara ya Upper Nile, abashimira umuhate n’ubunyamwuga (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko iyo umuturage agize uruhare mu byo yifuza ko bimukorerwa, agira n’uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bitangirika.
Mu gihe hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku itariki 14 Gashyantare, muri Arikidiyosezi ya Kigali, byari ibirori aho imiryango inyuranye yavuguruye amasezerano, inizihiza Yubile y’imyaka inyuranye imaze ishakanye.
Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, yageze i Marburg mu Budage aho yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byateguwe na BioNTech.
Perezida w’igihugu cya Algeria, Abdelmadjid Tebboune, yatangaje ko Guverinoma igiye kuzashyiraho uburyo bwo gutunga abashomeri ibagenera umushahara, mu gihe igihugu kikiri guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, i Buruseli mu Bubiligi hateganyijwe kubera inama ya gatandatu ihuza Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) na Afurika (AU), ikazahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika n’u Burayi, mu rwego rwo kwigira hamwe iby’ingezi byihutirwa ku bufatanye (…)
Hashize imyaka itatu mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yo gufashisha amafaranga imiryango ikennye, kugira ngo ibashe gutera imbere, ku buryo muri rusange hamaze gutangwa asaga miliyari 22, kandi ababyitwayemo neza bamaze gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Ikipe ya Benediction Ignite yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batanu bazahagararira iyi kipe, hakaba hatagaragaramo Areruya Joseph usanzwe ayikinira
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko mu kwezi kumwe haraba habonetse ibisubizo by’ubusesenguzi, ku cyakorwa ngo umugezi wa Nyabarongo udakomeza gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Gumyusenge Jean Pierre yavukiye mu yari Komini Kinyamakara (ubu ni mu Karere ka Huye) mu mwaka wa 1984 mu muryango utishoboye, ku buryo ubukene ngo bwatumye ahagarika kwiga atararenga umwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abahinzi bataratera imyaka ijyanye n’igihe cy’ihinga cya B, kwihutira kuyitera bitarenze iki cyumweru, kugira ngo imvura itazavaho icika batejeje kuko uhinze kare ngo ari we weza neza.
Ku wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Santrafurika, General Zokoue Bienvenu n’intumwa ayoboye, basuye ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 11,182. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1452 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko gusura abafungiye muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu, bizatangira ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022.
Wicikwa n’amahirwe yo gutsindira 2,000,000 RWF zose hamwe na Inzozi Jackpot Lotto kuko utazi gukina. Dore uko bakina: 1. Reba niba ufite amafaranga nibura 500 kuri konti ya Mobile Money yawe. Niba ntayo, yongereho.
Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko yakuyeho gahunda yo guhagarika ingendo za nijoro yari yarashyizweho mu kwezi k’Ukuboza 2020, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ubutabera bwo mu Bufaransa bwatesheje agaciro ubujurire bwa nyuma, bwari bwatanzwe n’umuryango w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana, basaba isubukurwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege yari arimo tariki 6 Mata 1994, akahasiga ubuzima.
Abakozi 130 b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), basoje itorero ry’igihugu aho bahawe izina ry’ubutore ry’Indatezuka mu mihigo, basabwa kujya batega amatwi abo bagorora babasana imitima, mu gihe abenshi bagana inzira z’ibiyobyabwenge nk’ubuhungiro bw’ibibazo byabo.
Abagana Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), barishimira ko abakozi barwo bahawe impuzankano zibaranga, ku buryo nta wabitiranya n’ubonetse uwo ari we wese, nk’uko hari abajyaga biyitirira urwo rwego bagashuka abaturage bakabambura.
Umuryango wa Uzi Yitzhak, w’Abanya Isiraheli baje mu Rwanda mu bukerarugendo, bagakunda umuco w’Abanyarwanda, bashyikirije inka umukecuru Niyonsaba Vestine, akaba yari amaze imyaka itanu iyo yahawe muri gahunda ya Girinka Inka yibwe, baba baramushumbushije.
Umushakashatsi mu by’ubukungu w’Umwongereza ukorera Ikigo ‘Adam Smith Institute’, Rebecca Lowe arasaba ibihugu kuvugurura amasezerano mpuzamahanga agenga imicungire y’isanzure (Outer Space Treaty, OST), kugira ngo abatuye Isi bagire ubutaka n’uburenganzira bw’aho bita ahabo ku yindi mibumbe igize isanzure, harimo no ku Kwezi.
Abo Basenateri batangaza ibi mu gihe hari abaturage by’umwihariko bakorera mu nyubako zihuriramo abantu benshi, nko mu masoko, mu ma banki, inyubako za Leta n’iz’abikorera, bagaragaza ko badafite ubumenyi buhangije bw’ubutabazi bw’ibanze bakwikorera byihuse, mu gihe haramuka habayeho inkongi y’umuriro.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, Mukamana Esperance, avuga ko mu rwego rwo kunoza no kwihutisha serivisi z’ihererekanya ry’ubutaka, hagiye kwiyambazwa ba Noteri bigenga kugira ngo iyi serivisi yihute.
Kuri uyu wa Gatatu harakomeza imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona, aho kugeza ubu abakinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abakinnyi ba Gicumbi Handball Team iheruka kwegukana igikombe cy’Ubutwari mu mukino wa Handball
Mu rwego rwo kurandura ubukene bukabije mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo iy’ingenzi izwi nka VUP (Vision Umurenge Program), Ikigo gishinzwe Guteza imbere Imishinga y’Inzego z’Ibanze (LODA) cyashyizeho ibigomba gushingirwaho (inkingi) byatuma abaturage bo mu ngo zifite amikoro make (…)
Ikipe ya REG BBC ifite urubanza rukomeye ruyitegereje, aho igomba kwerekeza i Dakar muri Senegal mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati y’itariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyante 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Satrafurika, General Zokoue Dhesse Ndet Bienvenu n’intumwa eshatu ayoboye, basuye Polisi y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu bipimo 9,617. Abantu babiri bitabye Imana kuri uwo munsi, bombi bakaba ari abagabo bo mu Mujyi wa Kigali, byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize (…)
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabo.
Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni nako amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu, ingo zisaga 68.2% zifite amashanyarazi, ndetse inyinshi muri zo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Ku wa Gatandatu mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo haberaga umukino wo kwishyura wa 1/2 mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri mu bagore, wahuzaga ikipe ya Youvia WFC na Kayonza WFC, umukino wasojwe n’amarira kuko hari umukinnyi umwe wahise ajya muri koma nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe.
Abayobozi mu turere n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Somalia, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, aho bitabiriye ibiganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu miyoborere.
Impuguke yaganiriye na Kigali Today ku bijyanye n’itumbagira ry’ibiciro ririmo kugaragara muri iyi minsi, yavuze ko igihembwe cy’ihinga A hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori (essence, mazutu,…), byaba ari mpamvu ikomeye yateje guhenda kw’ibicuruzwa.
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (Kit Manager), yitabye Imana azize uburwayi.
Umugabo witwa Iyakaremye Théogène ufite ubumuga bw’ingingo, aratabaza nyuma y’uko yibwe igare ry’inyunganirangingo yagendagaho, ibimushyira mu ihurizo ry’uburyo azongera gukora ingendo ajya gushakisha ibitunga urugo rwe.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe uduce tubiri twari twihishemo ibyihebe ari two Pundanhar na Nhica do Ruvuma turi mu Burengezuba bw’Akarere ka Palma.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney , avuga ko ukwezi kwa gatatu kuzarangira abakozi mu nzego z’ibanze batari mu myanya bayishyizwemo, kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi nziza kandi ku gihe.
Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ko kubera imvura nyinshi, amazi y’umugezi wa Nyabarongo yafunze uwo muhanda.
Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 14 Gashyantare 2022, yageze i Doha muri Qatar, akaba ari uruzinduko rw’akazi yagiriye muri icyo gihugu, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru, Qatar News Agency.