Laurent Bucyibaruta yagiriwe inama yo kwemera uruhare rwe muri Jenoside

Ubwo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, undi mutangabuhamya yageraga imbere y’urukiko, yavuze ko Laurent Bucyibaruta akwiye kumvira umutimanama we, akemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agasaba imbabazi, agafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cye.

Laurent Bucyibaruta
Laurent Bucyibaruta

Laurent Bucyibaruta akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na byo. Bucyibaruta we, akomeje gutsimbarara, avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe i Murambi, ko nka Perefe wa Perefegitura, nta mbaraga yari afite zo kubuza Interahamwe kwica Abatutsi.

Ku wa Kabiri ubwo urubanza rwari rukomeje, Urukiko rwumvise undi mutangabuhamya, na we wahamijwe icyaha cya Jenoside ndetse agakatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’inkiko gacaca. Uwo mutangabuhamya yemeye icyaha asaba imbabazi kuri ubu akaba yararekuwe mu mwaka wa 2005.

Yabwiye Urukiko ko ari umwe mu batsembye Abatutsi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi, avuga ko ku itariki ya 07 Mata 1994, uwari perefe Laurent Bucyibaruta, burugumesitiri Semakwavu, Captaine Sebuhura, na Davis Karangwa wari umwanditsi w’urukiko rwa kanto, bahise babasaba gushyiraho za bariyeri, bategeka Abatutsi bose kugana i Murambi.

Nyuma y’iminsi mike ngo bagarutse bababwira ko Abatutsi ba Murambi bagwiriye, ko ubu uzaca kuri bariyeri ari Umututsi bagomba guhita bamwica.

Yavuze ko ubwicanyi yabushishikarijwe n’abari abayobozi be, ko iyo batabibabwira batari kubikora.

Mu gusoza, yavuze ko Laurent Bucyibaruta akwiye kumva icyo umutima umubwira, akemera uruhare yagize, agasaba imbabazi, agafatanya n’abandi kubaka Igihugu cye.

Uwunganira Laurent Bucyibaruta yabajije uyu mutangabuhamya niba ntawamutumye gutanga ubuhamya bushinja, avuga ko ntawabimutumye, ko avuga ibyo yabonye, kandi ko ari ubuhamya yatanze no mu manza za gacaca.

Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta niba atarigeze atekereza ko Abatutsi bari i Murambi bazicwa, nk’uko abari bahungiye i Kibeho bishwe tariki ya 17 Mata, Bucyibaruta asubiza ko atigeze abitekereza cyane ko yari yasabye Abajandarume bo kubarinda, ndetse akora uko ashoboye ngo babone ibiribwa n’ibindi bikoresho byangombwa.

Amubajije impamvu atabitekereje nyamara no mu bindi bice by’Igihugu Abatutsi baricwaga, asubiza ko atabitekereje, ko ahubwo yabyumvaga kuri radiyo RTLM na radiyo mpuzamahanga, kandi ko atari we wahaga amabwiriza Abajandarume uburyo bakora akazi kabo.

Ati:"Si njye wari kubuza Abajandarume kwica abo bashinzwe kurinda, ibyo ntibyari mu bubasha bwanjye".

Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside, maze arasubiza ati: "Ibyo ndabyemera".

Yamwibukije ko gucura umugambi ari kimwe mu biranga Jenoside maze amubaza niba yemera ko habaye umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Mu gusubiza iki kibazo, Bucyibaruta yabanje gufata akanya ko gutekereza ku gisubizo asubiza ari nako asoma ku mazi, maze avuga ko ku bijyanye n’umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda atasubiza yego cyangwa oya.

Ati: "Sinakwemeza iby’umugambi ntagizemo uruhare, ibyo simbizi".

Perezida w’urukiko kandi yabajije Bucyibaruta impamvu atagerageje kujya i Murambi, mu gihe yumvaga urusaku rw’amasasu ku itariki ya 21 Mata, ubwo Abatutsi baterwaga bakicwa, asubiza ko atari gusiga umuryango we mu nzu ngo asohoke, ko yari afite impungenge ko abateye inkambi ya Murambi, banatera umuryango we, bakawica adahari.

Ati:" I Murambi nagiyeyo impunzi zanyandikiye ngo njye kureba ibibazo bafite, iyo batanyandikira, birashoboka ko ntari no kuhagera".

Yongeyeho ko yatinyaga gukomeza kugenda, nyuma yo kumva ko uwari Perefe wa Butare Jean Baptiste Habyarimana yishwe.

Ati:"Nanjye ntacyari kunyemeza ko abamwishe, nanjye batanyica”.

Nyuma yo kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe kuri kiliziya ya Kibeho no ku ishuri rya ETO Murambi, kuri uyu wa Gatatu, urukiko ruratangira kumva ubuhamya, ku bwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika, ubuhamya bugaragaza nanone uruhare rwa Laurent Bucyibaruta mu gutsemba Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igihangange Bucyibaruta ku itariki ya 07 Mata yagiye ahahoze ari komine Murambi avanayo Abatutsikazi bari mu muryango w’umugore we abambutsa umupaka wa RUsumo bari barayeyo kubera umusaza wari wapfuye ahuta ajya kurimbura Abatutsi ku gikongoro.

Kamana yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Birababaje kubona abantu hafi ya bose iyo bageze imbere y’urukiko batemera icyaha bashinjwa.Kandi n’aba Avocats babo bakabibafashamo.Ntibibuka ko imana iha imbabazi gusa abantu bihana ibyaha,bakabireka.Abo nibo izaha kuba mu bwami bwayo,ibanje kubazura ku munsi wa nyuma.Hamwe n’abirinda gukora ibyo itubuza.

murego yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka