Perezida wa Ukraine yahamagaje abasirikare, abapolisi n’ibikoresho bari baratanze mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu kugira ngo batahe bafashe igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara kirwanamo n’u Burusiya.
Ku wa Kabiri tariki ya 08 Werurwe 2021, Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro ryahuguye abakozi ba Hoteli Serena, iherereye mu Karere ka Rubavu.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), zivuga ko indwara y’igicuri itandura ngo ive ku muntu ijye ku wundi nk’uko benshi babivuga, kuko ari indwara nk’izindi zose z’umutwe.
Ikipe ya Le Messager de Ngozi y’i Burundi, yamaze kwandikira Rayon Sports iyemerera ko bashobora gukina umukino wagicuti, ariko itangaza ko hari ibindi bakiri kuganira
Padiri Kabarira Viateur ni umwe mu bakirigitananga u Rwanda rutazigera rwibagirwa kubera ubuhanga no gushyenga cyane mu bihangano bye. Hari abajyaga bibwira ko yari umusaza rukukuri kubera ijwi rye, nyamara yaratabarutse ataragira imyaka 50 nk’uko byemezwa n’umwe mu bamukomotseho amaze kuva mu bupadiri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022, ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, yasezeye kuri Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, wasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Nk’uko bisanzwe tariki 08 Werurwe buri mwaka, mu Rwanda no ku Isi yose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.
Ubwo ku Isi hose hizihizwaga ku nshuro ya 47 Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bifatanyije n’abatuye mu Karere ka Bugesera kwizihiza uwo munsi.
Abasifuzi bane b’abanyarwanda ni bo batoranyijwe ngo bazasifure umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza CS Sfaxien na Pyramids FC
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba, zifatanyije n’abaturage batuye Umujyi wa Mocimboa Da Praia, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 umaze ushinzwe. Ibirori byateguwe na Guverinoma ya Mozambique, byabaye ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.
Akarere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba ni kamwe mu turere turi kwihutisha gahunda yo kugeza amashanyarazi ku bagatuye. Aka karere kaza mu turere twa mbere tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi nyuma ya Nyarugenge, Kicukiro na Nyaruguru two turi hafi kugeza ku ngo 100% zifite amashanyarazi.
Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Karama mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko bafashe umwanzuro wo kwiga imishinga ibatunga, ikanababyarira inyungu aho kugira ngo bahore bicaye gusa ntacyo binjiza.
Abagore biganjemo abibumbiye mu makoperative anyuranye abarizwa mu Karere ka Gakenke, bemeza ko bashishikajwe no gukora imishinga, ituma barushaho kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 7, bakaba babonetse mu bipimo 10,017. Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Abagize Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo mu Rwanda (Rwanda Council of Veterinary Doctors - RCVD), tariki 06 Werurwe 2022, barahuye batangiza uburyo bwo kwizigamira no kugurizanya buzwi nk’Ikimina, mu rwego rwo kubona amafaranga yabafasha gukora imishinga y’iterambere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, umunsi wa kabiri w’uruzinduko rw’iminsi itatau arimo mu Rwanda, Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.
Perezida Paul Kagame yifurije umunsi mwiza abagore, kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2022 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Ibigo bitwara abagenzi bava n’abajya muri Uganda bivuga ko n’ubwo imipaka yongeye gufungurwa ingendo zigasubukurwa, hari abagenzi benshi batarimo kujyayo kubera ikiguzi gihenze cyo kwipimisha Covid-19, hamwe n’amafaranga y’urugendo yiyongereye.
Umukozi w’umuryango HDI ukora mu ishami ry’Uburenganzira bwa muntu, ushinzwe by’umwihariko uburinganire n’ubwuzuzanye, Annonciata Mukayitete, avuga ko kugumirwa ku bakobwa bifite isano n’icyiciro umuryango nyarwanda ushyiramo umuntu akivuka, umwe akaba umutware undi akaba umunyantege nke ukwiye gufashwa n’undi kubaho, (…)
Mu kiganiro Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya, Dmitry Peskov yahaye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yavuze ko intambara kuri Ukraine idateze guhagarara na gato, kereka Leta y’icyo gihugu yemeye ibikomeje gusabwa n’u Burusiya.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yatangaje ko asezeye mu gisirikare yari amazemo imyaka 28.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yizihirije ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore i Nairobi muri Kenya, hamwe na mugenzi we Margaret Kenyatta. Ibyo birori byanitabiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Uhuru Kenyatta.
Ubumuga bwo kutumva no kutavuga bufata ibice bibiri muri bitanu bigenga ibyiyumviro by’umuntu, ibyo bituma kuvuga kwe bidaturika nk’uko abadafite ubumuga basohora amajwi, igice cy’amatwi nacyo ntabwo kiba cyakira amajwi akenewe gutanga no kugarura ubutumwa, ku gice cy’inyuma cy’ubwonko (Hypophysis).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko impamvu abantu bajya mu nsengero no muri stade z’imikino badasabwa kwipimisha, nk’uko bisabwa abajya mu bukwe no mu nama zitandukanye, ari uko bo batanduzanya cyane.
Abagore bibumbiye muri Club Soroptimiste-Butare, bamaze imyaka 25 biyemeje kujya begeranya ubushobozi bagafasha abagore bakennye, bakanifuza ko haboneka abandi benshi bafite ubushobozi bagera ikirenge mu cyabo, kuko byafasha mu iterambere ry’umugore.
Ababyeyi b’abana barererwa mu marerero azwi nka Home based ECDs yo mu Karere ka Musanze, barishimira uburyo akomeje kugira uruhare rufatika mu kurinda abana babo kwandagara mu mihanda no mu nsisiro, bityo na bo bakabona uko bashaka ibitunga ingo badafite impungenge z’aho babasiga.
Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe gufungwa imyaka itanu n’Urukiko rw’ibanze rwa Gatumba, barekuwe nyuma yo kujuririra igihano bari bahawe kikagabanuka, bagahita barekurwa kuko bari bakirengeje.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje amatariki mashya y’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’ikizagenderwaho mu guhuza amakipe mu majonjora azakurikiraho
Abana 225 biga muri Wisdom School bazindikiye mu marushanwa y’indimi yateguwe n’ishuri, ku Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022, agamije kubakarishya ubwenge mu kubategurira amarushanwa ane mpuzamahanga batumiwemo uyu mwaka, akazabera mu bihugu by’i Burayi na Canada.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kwigisha abagenzacyaha ururimi rw’amarenga bizanoza serivisi z’ubutabera ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuko wasangaga kubakira bisaba gushaka abasemuzi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya bane (4), bakaba babonetse mu bipimo 10,843.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah, avuga ko umusaruro w’ikipe yari ihagarariye u Rwanda (Team Rwanda) mu masiganwa y’amagare aherutse gusozwa wiyongereye kuruta uw’umwaka ushize, ibikoresho birimo amagare mashya, bikaba biri mu byabafashije kwitwara neza.
Abanyarwanda n’Abanya-Uganda baturiye umupaka wa Cyanika, bari mu byishimo nyuma y’uko uwo mupaka ufunguwe. Ni nyuma y’imyaka isaga ibiri wari umaze ufunze, bakaba bishimira ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bugiye kubafasha mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.
Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Repubulika ya Gineya-Bissau, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, anunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ikipe ya Rayon Sports yandikiye ikipe ya Le Messager de Ngozi iyisaba umukino wa gicuti mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Akagari ka Nengo, Umudugudu wa Gikarani, hagaragaye umurambo w’umusore ariko utari ufite ibyangombwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukurikirana ubwandu bushya bwa Covid-19 bushobora kugaragara mu bantu binjira mu gihugu, ku buryo n’ingamba zishobora guhinduka bitewe n’ubukana ubwandu bwaba bufite.
Abatuye mu gace kitwa Norvège mu Mujyi wa Kigali bavuga ko ubuzima bwaho bugenda burushaho guhenda bagereranyije no mu myaka yo hambere, kubera iterambere ririmo inyubako nziza n’ibikorwa remezo bikomeje kuhashyirwa.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu iratangaza ko u Rwanda rumaze iminsi mu biganiro n’igihugu cya Repabulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku ikoreshwa rya jeto ku bantu bambuka umupaka bahaturiye.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Abanyeshuri bize imyuga mu mashuri yisumbuye ubu bakaba baraje kwiga muri IPRC-Huye muri uyu mwaka wa 2022, bavuga ko baje bafite mu mutwe imishinga y’udushya bazahanga.
Urukiko rw’ubujurire rwagabanyirije ibihano Bagirishya Jean de Dieu wari usanzwe ari Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda.
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, yageze i Kigali aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Abakoresha umupaka uhuza Goma na Gisenyi bishimiye ko imipaka yafunguwe ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse bagakurirwaho kwipimisha Covid-19 buri byumweru bibiri, icyakora bagasabwa kuba barakingiwe byuzuye.
Kuri uyu wa Gatandatu habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Federasiyo ya Handball mu Rwanda aho Twahirwa Alfrfed ari we watorewe kuyiyobora
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko hari abagiye bazamura ibiciro bishakira inyungu nta mpamvu, kuko hari ibicuruzwa byazamuriwe ibiciro kandi bidafite aho bihuriye n’intambara irimo kubera muri Ukraine.
Urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB), ruherutse gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye mu byiciro rusange, mu rwego rwo kuzamura imibare y’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET), nyuma y’uko bigaragaye ko abitabira ayo mashuri bakiri bake.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 5, bakaba babonetse mu bipimo 12,913. Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,459 nk’uko imibare yatangajwe (…)
Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igufu, REG, ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022, yatsinze umukino wayo wa mbere wo mu matsinda, aho yatsinze As salé yo muri Marco basangiye itsinda, amanota 91-87.