
Mvukiyehe Juvenal
Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Mvukiyehe yavuze ko atigeze akuraho ubwegure bwe ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, nk’uko byari byatangajwe n’inama y’ubutegetsi.
Ati "Ntabwo nigeze nkuraho ubwegure bwanjye. Nareguye."
Mvukiyehe Juvenal yakomeje avuga ko kuba akiri kuri uyu mwanya, ari gutanga ubufasha mu gihe cy’amezi abiri yavuze mu bwegure bwe.
Ati "Igihe ndimo cy’amezi abiri ni icyo kubafasha nk’uko biri mu bwegure bwanjye."
Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2022.

Ibaruwa Mvukiyehe Juvenal yanditse yegura ku buyobozi bwa Kiyovu Sports

Itangazo inama y’ubutegetsi yasohoye ivuga ko Mvukiyehe Juvenal yakuyeho ubwegure bwe
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kiyovu yabibuze umugabo w’intwali kbc
Bwana Juvenal,singombwa kuvuga menshi kuko nkeka ko uhitamo kuza muri kiyovu ntiwigeze utugisha inama. Niba ubonye byanze warekura ariko utarinze kuvuga menshi.