
Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rwatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bijyanye na Politiki muri Santrafurika, ndetse no ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, imiyoborere n’iterambere ry’ubukungu.
Perezida Touadéra yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2021, nabwo akaba yaragiranye ibiganiro na Perezida Kagame ndetse anasura ahantu hatandukanye, harimo inzu ndangamurage y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|